Ingabo z’Ubushinwa zifite icyapa cyihaniza Ubuhinde ko bwarenze umupaka bihuriraho
Ikibazo cy’umupaka Ubuhinde butumvikanaho n’Ubushinwa kigiye gutuma Ubuhinde bwongera ingabo zabwo zibarirwa mu bihumbi mu birindiro biri mu misozi ya Himalaya hafi y’igihugu cy’Ubushinwa.
Kuba ibiganiro byahuzaga Ubuhinde n’Ubushinwa bitashoboye kugira icyo bigeraho, bivuze ko ingabo z’Ubuhinde zibarirwa mu bihumbi zizamara ikindi gihe cy’ubukonje muri iyo misozi miremire ziryamiye amajanja, Ibihugu byombi byaganiraga ku byerekeye umupaka ubihuza bitavugaho rumwe ariko byananiwe kumvikana.
Abasesengura ibya politike basanga Ubuhinde busanzwe bufitanye ikibazo cy’umupaka n’Ubushinwa ndetse na Pakistani hakaba hiyongeyeho ko Abatalibani basubiye ku butegetsi muri Afuganistani bushobora kuzahura n’ibibazo bitoroshye.
Umwaka ushize mu kwezi kwa gatandatu abayobozi bakuru b’ingabo z’Ubushinwa n’iz’Ubuhinde bagiranye ibiganiro bashobora guhosha ikibazo cy’ubushamirane bwabaye hagati y’ingabo zabo zari zakozanyijeho zemera kugerura Delhi.
Gusa kuri iki cyumweru ibiganiro nkibi byananiwe kugira icyo bigeraho buri ruhande rushinja urundi kuba nyirabayazana w’ibibazo, Ubuhinde bwavugaga ko Ubushinwa butigeze bwubahiriza “ibitekerezo byiza” bwatanze naho Ubushinwa bukavuga ko Ubuhinde budashyira mu gaciro mu byo busaba,
Ubuhinde, bufitanye ibibazo by’umupaka n’ibihugu bibiri, bwamaze kugaba ingabo zigera ku bihumbi 50000 zitwaje ibibunda bya rutura n’indege z’intambara mu karere ka Ladakh kavutsemo imirwano umwaka ushize,
Ubushinwa na bwo bwongereye ingufu za gisirikare mu karere ka Tibet gahana imbibe n’Ubuhinde, bivuze ko buri ruhande ruryamiye amajanja nkuko bitangazwa n’impuguke mu bushakashatsi muri Fondsiyo ya New.
Uwineza Adeline