Umuvugizi w’Umutwe wa Twirwaneho wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko ipfundo ry’ibibazo by’umutekano mucye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, atari M23 nkuko ubuyobozi bw’iki Gihugu bukomeje kubyitwaza, ahubwo ko ari imiyoborere yacyo idahwitse.
Uburasirazuba bwa Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo bugizwe n’intara 5 arizo Kivu y’amajyaruguru, Kivu y’amajyepfo, Ituri, Maniema hamwe na Katanga zombi.
Iki gice cy’igihugu kibasiwe n’umutekano muke ukunze kugaragara biturutse ku mitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri aka gace muriyo harimo na M23 imaze igihe ihanganye na Congo, Twirwaneho, Gumino, CODECO, Bilozebishambuke n’iyindi.
Nyamara abahanga bemeza ko ikibazo cya DRC kitari M23 nk’uko babivuga ahubwo ari imiyoborere y’iki gihugu usanga idahwitse nk’uko bisobanurwa na Kamasa umuvugizi wa Twirwaneho.
Muri Kivu y’amajyepfo habarizwa imitwe myinshi imwe ikomoka hanze y’igihugu indi ikaba ikomoka mubenegihugu ubwabo.
Uyu mwanya tugiye kugaruka ku mitwe itandukanye y’abenegihugu ibarizwa muri Kivu y’amajyepfo cyane cyane umutwe w’abanyamurenge witwa Twirwaneho hamwe na Biloze bishambuke.
Iyi mitwe uko ari ibiri ihora iteka ishotorana,ni imitwe ishingiye ku moko ariko abayiyobora nabo ubwabo bagahamya ko imitwe myinshi igenda ishingwa n’abayobozi bo munzego zo hejuru, bashaka ko baguma kubutegetsi, bityo bakabanza kuryanisha abo hasi bityo nabo bagakomeza ubuzima bwabo hejuru.
Umutwe wa Biloze bishambuke ushinja Twirwaneho gushaka gucamo igihugu kabiri bafatanije na M23 nyamara Twirwaneho bo barabihakana bivuye inyuma bagashinja Biloze bishambuke gukorana na Red Tabara bagamije kwirukana Abanyamurenge babita Abanyarwanda.
Biloze bishambuke nayo ishinja Twirwaneho na Gumino gutera Abafurero bifashishije imbunda bakuye mu Rwanda, ariko ibyo Abanyamurenge barabihakana.
Nyuma y’ibiganiro by’aba bahagarariye iyi mitwe yombi byagaragaje ko ikibazo cya Congo ari amoko ndetse no kudashobora gushyira kuri gahunda igihugu kubera ko abayobozi hari ibindi baba bibereyemo.
Biracyaza….
Umuhoza Yves