Maj Will Ngoma Umuvugizi wa M23 mubya gisirikare ,yashyize hanze ubutumwa yageneye Abanyekongo n’Abayobozi b’iki gihugu.
Mu butumwa bw’amajwi yanyujije k’urubuga rwa Utube , Maj Willy Ngoma yabwiye Abanyekongo n’abayobozi babo, ko guhora bitwaza ko ibibazo babiterwa n’Abavuga Ikinyarwnda, ari ukwibeshya cyane n’urango basanzwe babafitiye.
Maj Willy Ngoma ,avuga ko Abategetsi bagiye bayobora DRC kuva ku bwa Mobotu Seseseko kugeza kuri Perezida Tshisekedi uriho ubu, aribo bateje iki gihugu akaga n’ibibazo kiri guhura nabyo muri ibi bihe.
Yavuze ko aba bategetsi ,aho kwita no gukemura ibibazo by’ igihugu n’Abenegegihugu bacyo, bahugiye mu gusahura no kunyereza umutungo w’igihugu bagamije kwigwiza ho imitungo.
AKomeza avuga ko Ikibazo cy’ivangura rikorerwa abavuga Ikinyarwanda muri DRC, cyatangiye cyera ariko kubera Abayobozi batita ku bibazo n’ubuzima bw’igihugu, bahisemo kukirengangiza, ari nabyo byaje kuvamo impunzi z’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda barenga 300.000 banyanyagiye mu bihugu bituranyi na DRC .
Maj Willy Ngoma ,avuga ko mubyo M23 irwanira ,harimo n’iki kibazo cy’impunzi z’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda ndetse ko bagomba gutaha mu gihugu cyabo mu buryo bwateguwe neza kandi bakizezwa umutekano wabo.
Yagize ati:“Ikibazo cy’ivangura rikorerwa Abanyekongo bavuga ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi cyatangiye cyera kuva kubwa Mobotu kugeza kuri Perezida Tshisekedi uriho ubu.
Bitewe n’uko twakunze kugira abayobozi batita k’ubuzima bw’igihugu , cyagiye gikura bigera naho Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi barenga 300.000 bahunga igihugu cyabo ,ubu bakaba banyanyagiye mu bihugu bituranyi n’ahandi ku Isi. Ibyo bigomba gusubirwamo.”
Yongeraho ko hari n’ibindi bibazo byinshi byamunze DRC birimo ruswa,kunyereza no gusahura umutungo w’igihugu ,bikorwa n’Abategetsi b’iki ihugu, bigatuma ibikorwa remezo, iterambere n’imibereho myiza yabaturage bikomeza kuba inzozi muri DRC .
Yatanze urugero rw’ukuntu DRC iza mu bihugu byambere bikennye ku Isi n’aho abaturage bafite imibereho mibi, kandi ifite umutungo kamere utagira ingano bitewe n’uko Abayobozi nta kindi bahugiramo atari ukunyereza no gusahura uwo mutungu no kurya ruswa .
Ibi kandi nabyo ngo biri mubyo M23 irwanira kuko yifuza ko habaho impinduka igihugu kikagendera ku mategeko.
Ati:’’ Abategetsi ba DRC bose uko bagiye basimburana, baranzwe no kunyereza umutungo w’igihugu na ruswa aho kwita ku bibazo byugarije igihugu. Ibaze kuba DRC iza mu myanya yanyuma ku Isi mu bihugu bikennye , bifite Abaturage babayeho kandi byamunzwe na ruswa nabi kandi ifite umutungo kamere utagira ingano. Ibyo byose biterwa n’ubuyobozi bubi si abavuga Ikinyarwanda.”
Maj willy Ngoma, yanzura avuga ko abishyiramo ko Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda aribo bateje DRC i ibibazo, bibeshya cyane , ahubwo ko ubutegetsi bwabo bwamunzwe n’ivangura , ruswa kunyereza umutungo w’igihugu aho kubaka igihugu, aribwo buri inyuma y’ibibazo byose iki gihugu kiri gucamo.
Yongeyeho ko M23 yafashe intwaro,kugirango irwanye ivangura rikorerwa abavuga Ikinyarwanda muri DRC ,no no guhindura DRC igihugu kigendera ku mategeko ndetse ko Abanyekongo bagakwiye kuyishyigikira kuko igihugu cyabo gikeneye impinduka.