Solange Masumbuko Umudepite mu Nteko Nshingamategeko ya DR Congo wo mu ishyaka AFDC-A ribarizwa mu ihuriro “Union Sacree” igizwe n’Amashyaka ashigikiye Perezida Felix Tshisekedi ,yemereye Urubyiruko rw’Abashomeri b’Abanye congo , ko buri wese agiye kujya ahembwa buri kwezi.
Depite Solange Masumbuko ,yavuze ko ashingiye ku butunzi DR Congo ifite , mu gihe kiri imbere buri Muntu wese ubarizwa mu Rubyiruko rushomereye muri Repubulika Iharanira Demokarsi ya Congo, ashobora kuzajya ahembwa amadorari y’Amerika agera ku ijana(100$) buri Kwezi.
Ati:” Dukurikije umutungo igihugu cyacu gifite,buri mushomeri wese urbarizwa mu Rubyiruko , Guverinoma yagakwiye kumugenera amadorari 100$ buri Kwezi. Ni ibintu tugiye gukurikirana no gusaba Guverinoma kandi tubijeje ko bizashyirwa mu bukorwa .”
Nyuma y’amagambo Depite Solange Masumbuko , Abanye congo babaye nk’abatunguwe, bavuga ko bakurikije uko bazi Abayobozi ba DR Congo barangwa na ruswa no kunyereza umutungo w’Ighugu, ibyo bitapfa gushoboka.
Bakomeza bavuga ko ibyo “Depite Solange yemereye Urubyiruko muri DR Congo, nta kindi bigamije atari ukwamamaza sebuja Perezida Felix Tshisekedi ,wifuza gutsinda amatora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka ku kabi n’akeza akongera kuyobora DR Congo muri manda ye ya Kabiri .”
Aba banye congo, babakomeza bavuga ko mbere yo guhemba abashomeri, Guverinoma ya DR Congo yagakwiye kubanza gukemura ikibazo cy’imishahara y’Abasirikare ,Abapolisi n’abandi bantu bakora mu nzego za Leta, inyerezwa ntibashe kugera kuri banyirayo ,bikozwe na bamwe mu babifite mu nshingano bafatanyije n’Abandi bategetsi bakomeye muri Guverinoma ya DR Congo.
Kugeza ubu,DR Congo ni kimwe mu bihugu bifite ijanisha rinini ry’Urubyiruko, aho 66% by’abaturage bose bari munsi y’imyaka 24 na 52% ry’Abantu bageze mu gihe cyo gukora, nk’uko tubikesha ubyavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya Leta ya DR Congo ,gishinzwe ibarura muri cyasohotse mu mwaka wa 2022 .
Claude’HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com