Felicien Kabuga arifuza kuburanishirizwa mu Rwanda, arifuza kuzagwa i Rwanda, ibyo aregwa arabihakana.
Ku munsi w’ejo Félicien Kabuga wari mu bantu bashakishwa cyane ku isi akekwaho kuba umwe mu bari ku isonga rya Jenoside mu Rwanda mu 1994,niho yitabye bwambere ubushinjacyaha bwa Paris arinzwe bikomeye kugirango amenyeshwe ibyo aregwa,nyuma y’iminsi 8 niho azamenyeshwa niba aburanishwa n’urukiko rwa Paris cyangwa yohererezwe urukiko rwa ICTR rwashyiriweho uRwanda
Felicien Kabuga yafatiwe i Paris mu Bufaransa nk’uko bitangazwa n’ubushinjacyaha bw’urwego rw’ubutabera rukurikirana ibyaha rwa ONU/UN.
Kabuga yabagaho akoresha umwirondoro muhimbano mu icumbi ryo mu gace ka Asnières-sur-Seine, hafi y’i Paris rwagati, nk’uko bikubiye mu itangazo rya minisiteri y’ubutabera mu Bufaransa.
Hari hashize imyaka 25 ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga.
Mu mwaka wa 1997 ni bwo urukiko rwa Arusha rwashyizeho impapuro zo kumuta muri yombi, akurikiranyweho ibyaha birindwi bya jenoside.
Umunyamakuru wa BBC Kasim Kayira yagiranye ikiganiro na Korile Kipter ,umunyamakuru wa Africa Press International waganiriye na Felicien Kabuga ku itariki ya 8 Gicurasi 2012.
Umunyamakuru Kipter yabanje kwanga kugirana ibiganiro na BBC kuri Felicien Kabuga kuko hari dosiye Kabuga yamuhaye yifuzaga kubanza gushyikiriza abayigenewe.
Dore uko ikiganiro cyagenze:
Korile Kipter: Navuganye na Bwana Kabuga ku itariki 8 Gicurasi muri Oslo
Kassim Kayira:Twakwemera gute ko wavuganye nawe?
Korile Kipter:Singamije kugararaza ko naba mvuga ukuri cg naba mbeshya,icyo mvuga gusa ni uko twabonanye,nasabwe n’umunyarwanda ntashatse kuvuga izina utuye muri Oslo kuza muri Hoteli nabonaniyemo na Kabuga maze ansaba ko namufasha
Kassim Kayira:Ariko,uyu ni umuntu ushakishwa n’amahanga,ntabwo wari ufite ubwoba ujya guhura nawe?
Korile Kipter: Nagize ubwoba cyane ariko ntawa gombye gutinya,Oslo ni umugi muto cyane
Kassim Kayira: Nonese ubu waba ufite nk’ijwi rye cyangwa ifoto ye kugira ngo ugaragaze ko wavuganye nawe?
Korile Kipter:Erega si ibyo mfa kuvuga gusa,nabikubwiye navuganye na we ,kandi yampaye dosiye ngomba kugeza ku bakuriye ubutabera mbinyujije muri ambasade yabo I Buruseli cyangwa I London nkaba naravuganye n’izi amabasade nzisaba ko zampa email address y’ukuriye ubutabera kandi Kabuga arashaka ko namuhuza n’umuntu nziranye nawe wo muri Sudan witwa DR Matius n’uwitwa Matsanga akareba uburyo bahura bakavugana
Kassim Kayira: kuki ashaka guca ku banyasudani kugira ngo avugane na Leta y’u Rwanda?
Korile Kipter: Yemera ko abo banyesudani bakoze ibintu byiza,niba perezida Museveni yarategaga amatwi abantu nka ba Matsanga igihe yafashaga Koni Kabuga yemera ko ubwo buryo bakoreshwa mu kuvugana na Perezida Kagame
Kassim Kayira:Yaba se yarakubwiye iki?watubwira muri make icyo yavuze ku gutahuka mu Rwanda nk’umuntu ushakishwa?
Korile Kipter:Oya,ararambiwe,aravuga ko ibyo bamurega atigeze abikora,aremera kugira icyo abivugaho kandi aremera kwitaba ubutabera bwo mu gihugu cye kuko birumvikana igihano cy’urupfu cyavanyweho,icyo azasaba nibamwemerera imishyikirano ni uko azasaba kuburana ariko agafatwa mu buryo bwihariye kubera ko arwaye Diyabete.
Kassim Kayira:Arashaka rero kuburanishwa n’ubucamanza bw’u Rwanda?
Korile Kipter:Ntashaka na gato ibyo kujya kuburanira Arusha,arashaka kuburanira iwabo aho abandi banyarwanda baburanishirizwa.icyo azasaba mu masezerano yariyo yose kugira ngo yishyire mu maboko y’ubutabera ni uko yakwemererwa gufatwa mu buryo bwihariye kubera indwa afite ya Diyabete kugira atarembera mu munyururu ategereje icibwa ry’urubanza.
Ibyo nta byinshi nabivugaho kuko sinzi impamvu yafashe icyo cyemezo,gusa yambwiye ko ubwo ibihugu bitangiye gufatira imitungo ye ngo kuba hanze y’igihugu cye ntacyo bikimaze,nk’umuntu w’umusaza kandi urwaye byaba byiza aguye mu gihugu cye,kandi yemera ko azabona ubutabera kubera kuko ashaka kuvuga byose mu gihe cy’imishyikirano yo kumushyikiriza ubutabera
Kassim Kayira:Habaye ibirego byinshi bivuga ko Kabuga yaba yarabaga muri Kenya,muganira yaba yarabikwemereye?
Koril Kipter: Aheruka muri Kenya mu kwezi k’Ukuboza,yahavuye mu kwa mbere ajya muri Switzland ahoy amaze ibyumweru bike ngirango yavuze ko ari bibiri nyuma ajya muri Swiden aho yakekaga kubonana na wa musaza Dr Matius umunyesudani wari utuye muri Swiden akaba yarigeze no kuba umuyobozi w’intara muri Sudani amaze kumenya ko yasubiye muri Sudani nibwo yagiye gushakisha abanyesudani bari muri Oslo aho mu nama
Kassim Kayira: Yaba se yaragize iyo avuga ku bashinzwe umutekano bo muri Kenya bamurindaga nyuma y’aho abahereye amafaranga menshi?
Koril Kipter:Ibyo biri muri ya Dosiye
Kassim Kayira:Nonese abivugaho iki?
Korile Kipter: sinshobora kugira icyo mbivugaho,biri mu idosiye,kandi nicyo cyatumye nsaba BBC kare kose ko mwambaza maze gutanga iyi dosiye kuko icyo gihe na kibazo nagira cyo kuyiha BBC
Kassim Kayira: Yego nta kibazo.ese yaba yarakubwiye ko avugana n’umuryango we?
Korile Kipter: Aavugana n’umuryango we akndi akurikiranira hafi imibereho yawo
Kassim Kayira: Ese asa ate?asa nk’umuntu unaniwe…w’umurwayi se…wamuha iyihe shusho?
Korile Kipter:Sinari narigeze mbonana nawe mbere ngo mbe nagereranya n’uko ameze ubu ariko urebye ubona afite integer nke,ari umurwayi kuko nk’iyo avuze iminota 15 ubona yananiwe.
Uko Kabuga Felicien yafashwe
Ibiro by’ubushinjacyaha bw’Ubufaransa n’igipolisi bivuga ko Bwana Kabuga yari afite umwirondoro muhimbano aba muri imwe mu nzu iri mu igorofa ya ‘apartment’ abifashijwemo n’abana be.
Uyu munsi ku wa gatandatu saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo ku isaha y’i Paris ari nayo yo mu Rwanda, nibwo yafashwe n’abajandarume bamusanze mu nzu yari acumbitsemo.
Umushinjacyaha Brammertz w’urwego IRMCT yavuze ko ari “‘opération’ ihambaye yayobowe neza aho bamushakishije icyarimwe ahantu hatandukanye”.
BBC yanditse ko Eric Emeraux uyobora urwego rwo kurwanya ibyaha yabwiye AFP ko kumuhiga byasubukuwe mu mezi abiri ashize nyuma y’amakuru mashya y’iperereza yari yabonetse.
Olivier Olsen ukuriye ishyirahamwe ry’abafite inzu z’aho yari acumbitse, yabwiye AFP ko Kabuga yari “umuntu ubayeho mu ibanga cyane…wasubizaga avuga gahoro umuntu umusuhuje”.
Bwana Olsen avuga ko Kabuga hano yari ahamaze imyaka hagati y’itatu n’ine.
Ubwanditsi