Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw,’amabuye y’agaciro na gaz mu Rwanda cyatangaje ko cyahagaritse Kandi ko cyaretse gutanga impushya za burundu zo gucukura amabuye y’agaciro ibigo 13 kubera amakosa ajyanye no kutubahiriza amabwiriza ajyanye no gucukura amabuye y’agaciro no kutubahiriza amabwiriza ajyanye no kubungabunga ibidukikije.
Bimwe mu bigo byacukuraga amabuye y’agaciro byahagaritswe byatangajwe mu itangazo ryasohowe na RMB kuwa 13 ugushyingo 2023 ni ibi bikurikira; Africom international, Better generation and machinery limited,Koperative Abahizi,TMT limited,SEAVMC limited (yari ifite impushya enye), Koperative KOPAMU,Soremi intego limited,DEMICARU limited,Hard metal limited,Mushishiro mining company limited.
Byongeye Kandi andi masosiyete atubahiriza amabwiriza yo gucukura amabuye y’agaciro yahawe integuza ko azahagarikwa,asabwa gutanga ibimenyetso bifatika byerekana ko bakosoye amakosa bajyaga hakora mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.
Mu Rwanda hamaze iminsi hagaragara ibirombe bigwa kubantu bakaburiramo ubuzima hashakishwa banyirabyo bakabura,ariko abaturiye ibyo birombe bakagaragaza ko hari amasosiyete Kandi afite ibyangombwa abigenzura.
Niyonkuru Florentine &
Mucunguzi obed