Ishyamba siryeru mu itorerero Eglise Pentecote des Assembles de Dieu au Rwanda (EPADR), bamwe mu bayoboke baryo bavuga ko batanyuzwe n’imiyoborere mu gihe havugwa kwica bagakiza bikozwe na Komite iyobora iri torero ku rwego rw’Igihugu irangajwe imbere na Rev Kabandana Claver.
Mu bucukumbuzi bwakozwe na RwandaTribune bugaragaza ko ubusanzwe itorero EPADR riyoborwa n’Inteko Nyobozi y’iri torero igizwe n’Umuvugizi Mukuru Waryo (Representant Regales) ,Umuvugizi mukuru Wungirije ,Umunyabanga, Umubitsi hanashingiwe kandi ku ngingo zimwe na zimwe ziri muri Sitati igenga iri torero, abayoboke na bamwe mu bashumba biri torero batewe impungenge n’uburyo abayobozi n’abakozi bafatwa muri iri torero. Nka’ho abenshi mu bakozi n’abayobozi b’amatorero batagira amasezerano y’akazi yanditse ndetse ngo no kwishyurirwa ubwishingizi bikaba bikiri ikibazo.
Bimwe mu bibazo bigaragara mu itorero EPADR
Mu itorero EPADR havugwamo ibibazo binyuranye byiganjemo kutubaha inzego z’imiyoborere,aho ijambo ryose rikomeye rifitwe Komite Nyobozi y’iri torero ikuriwe n’umuvuyguzi waryo Rev Kabandana Claver.
Kohereza aba Pasiteri kuyobora amatorero atagikora:
Nk’uko ibaruwa yandikiwe Uwari umushumba w’agateganyo w’itorero rya Gisenyi Rev Rukamba Jean de Dieu RwandaTribune ifitiye kopi ibigaragaza , hagaragaramo ko Inteko Nyobozi y’itorero irangajwe imbere na Rev Kabandana Claver yohereje Rev Rukamba Jean de Dieu kuyobora itorero rya Rusumo- Butaro, nyamara iri torero ryarafunzwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu mwaka 2018 ubwo hakorwaga igenzura ku nsengero zitemerewe gukora, basanze urusengero rwa Rusumo Butaro narwo rwari rumwe muri izi zitujuje ibisabwa dore ko rwakodeshwaga n’iri torero mu rwego rwo kwagura ivugabutumwa nyuma rukaza gufungwa k’ubwo kutuzuza ibisabwa.
Kwirukana abashumba no kubasimbuza abandi bidakurikije ingemakikorere y’itorero EPADR.
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yo kuwa 8 Nzeri 2021, umushumba mu itorero EPADR Rev Rukamba Jean De Dieu yandikiye Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere (RGB) asaba kurenganurwa ku kibazo cy’uko yirukanwe mu kazi ko kuba umushumba binyuranije n’amategeko, avuga ubwo yari umushumba wa EPADR mu itorero rya Rusumo Butaro, yaje gukurwa muri iryo torero nyuma y’urupfu rwa Rev Habimana Benjamin wayoboraga EPADR Gisenyi. Nyuma byaje kwemezwa n’ubuyobozi bw’iri torero ku rwego rw’Intara[Runabifitiye Ububasha] ko Rev Rukamba Jean De Dieu wasaga n’udafite itorero ayobora dore ko irya Rusumo- Butaro yari abareye umushumba ryari ryarafunzwe kuba ariwe uyobora itorero rya Gisenyi by’agateganyo.
Muri iyi Baruwa Rev Rukamba Jean De Dieu akomeza avuga ko zimwe mu ,mpamvu nyamukuru zahereweho agirwa umushumba w’agateganyo w’Itorero rya Gisenyi, ari uko yari asanzwe amaze igihe ari umushumba muri iri torero aho kuva mu mwaka 2009 yari umuyobozi wa EPADR Rugarama , aho yavuye ajya gutangiza itorero rya Rusumo Butaro ryaje guhagarikwa na RGB muri gahunda yo gufunga insengero zitujuje ibisabwa mu mwaka 2018.
Kuvuguruzanya hagati y’ubuyobozi bwa EPADR ku rwego rw’Intara ya Ruhengeri Gisenyi n’inteko nyobozi ku rwego rw’igihugu.
Ibaruwa yanditswe n’ubuyobozi bw’itorero EPADR ku rwego rw’Intara ya Ruhengeri Gisenyi kuwa 11 Ugushyingo 2020 , yemezaga ko Rev Rukamba Jean De Dieu agizwe umuyobozi w’agateganyo w’itorero EPADR Gisenyi. Nyuma yo kugaragaza gukora neza inshingano ze ,tariki ya 2 Mutarama 2021 Rev Rukamba yerekanwe mu itorero nk’umushumba mushya mu buryo buhoraho ndetse ahabwa na Komite bazakorana igizwe n’umubitsi, umunyamabanga n’abadiyakoni (Abarayiki) bazamufasha kuzuza inshingano nkuko bigaragazwa mu ibaruwa yo kuwa 3 Mutarama 2021.
Tariki ya 5 Mutarama 2021, nibwo Umuvugizi w’Itorero EPADR ku rwego rw’igihugu Rev Kabandana Claver yandikiye umuyobozi wa EPADR mu ntara ya Ruhengeri Gisenyi bwana Rev Safari Theodore avuguruza ibaruwa yari yanditse ivuga ko Rev Rukamba Jean De Dieu agizwe umushumba w’itorero EPADR Gisenyi.
Nyuma Inteko Nyobozi y’itorero yaje kwemeza Nyakagabo Jean nk’umushumba w’itorero rya Gisenyi. Amakuru Rwandatribune yabonye ni uko Uyu Nyakagabo yari yarasabiwe n’abakilisitu b’iri torero gukorerwa igenzura kuko bakekaga ko yakoreshaga nabi umutungo w’Itorero, ubwo yari akiri mu nshingano nk’umubitsi w’Itorero EPADR Gisenyi.
Andi Makuru yizewe kandi avuga ko uyu Nyakagabo yibera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho akora mu kigo cya Leta umunsi ku munsi, ari nabyo abakilisitu b’iri torero baheraho bavuga ko atanoza inshingano ze uko bikwiye.
Kwigwizaho inshingano kuri bamwe mu bayobozi bakuru b’itorero EPADR
Nk’uko ubucukumbuzi bwakozwe na Rwandatribune.com bubigaragaza, mu nzego Nkuru z’ubuyobozi bw’itorero EPADR harimo kwikubira inshingano no kutagira ubushake bwo gushyiraho inzego zose zuzuye ziyobora itorero haba muri Komite Nyobozi n’izindi nzego nkuru z’iri torero. Ingero twavuga nk’aho Umunyamabanga mukuru w’iri torero Rev Kanyabigega Deo ari nawe ukora nk’umucungamutungo w’iri torero nk’uko bigaragara kenshi ku mabaruwa asinywe n’ubuyobozi bw’iri torero.
Ahandi hari iki kibazo ni mu Kanama gashinzwe gukemura amakimbirane muri iri torero gakuriwe na Rev Gihanuka Claude,inshingano afatanya no kuba Umuyobozi w’itorero EPADR mu Ntara y’Amajyepfo, akaba ari nawe uhagarariye ivugabutumwa(Mission) ku rwego rw’igihugu rw’itorero EPADR binamuha ububasha bwo kuba umwe mu bagize Inteko nyobozi ya EPADR ku rwego rw’Igihugu.
Umuvugizi wungirije w’Itorero EPADR mu Rwanda Rev Ngabonziza Emmanuel ukora izi nshingano azibangikanya no kuba umuyobozi w’Ishuri rya Bibiliya mu Itorero EPADR.
Icyo Ubuyobozi bwa EPADR buvuga kuri iki kibazo
Mu gushaka kumenya niba koko urwego rw’ubuyobozi bw’Itorero mu Ntara ya Ruhengeri Gisenyi bufite uburenganzira bwo gushyiraho umushumba w’Itorero, Twavugishije Rev Safari Theodore atubwira ko nta burenganzira afite bwo kuvugira itorero rifite umuvugizi(Representant Regales)
Ku bijyanye n’Ibivugwa ko ubuyobozi bw’Akanama Nkemurampaka mu itorero EPADR kanze gusubiza Rev Rukamba Jean de Dieu wanditse asaba ko yarengwanurwa nyuma yo gusanga yarirukanwe mu buryo bunyuranije n’amategeko , Rev Gihanuka Claude avuga ko nta tariki yigeze igenwa nk’umunsi wo gukemura ikibazo cye ‘ Yagize ati” Ibaruwa ye twarayibonye, twari twagennye umunsi wo kumutumiza ngo tubiganireho, birangira umwe mu bagize akanama Nkemurampaka agize ibyago[Apfusha umuntu] biba ngombwa ko bisubikwa. Ntabwo twamumenyesheje ni naryo kosa numva twakoze, gusa turamumenyesha impamvu yatumye bisubikwa”
Umuvugizi w’Itorero EPADR ku rwego rw’igihugu Rev Kabandana Claver yasobanuye ko ibi byose bivugwa mu itorero EPADR atari ukuri.
Yagize ati”Hari inzego zashyizweho zikemurirwamo ibibazo by’amatorero, abo ngabo bumva bafite ibibazo bazazicemo zibarenganura. Ikibazo mu itorero Assemble de Dieu inzego umuntu acamo ni Ni Inteko Nyobozi , yaba idashoboye gukemura ikibazo ikagishyikiriza inteko Rusange y’itorero”
Abajijwe ku kibazo cya Rev Rukamba Jean De Dieu uvuga ko yirukanwe hadakurikijwe amategeko,Umuvugizi wa EPADR Kabandana Claver yemeje ko yirukanwe kubw’amakosa yagiye akora arimo no guteza imvururu kuri EPADR Gisenyi.
Yagize ati” Uwo nguwo yarirukanwe, ntabwo twamwirukanye kubwo yayoboraga itorero, twamwirukaniye amakosa yagendaga akora. Pasiteri mu itorero ryacu ntabwo ashyirwaho n’abaturage, agira umuhamagaro nyuma ubuyobozi bw’itorero bukamwemeza”.
Ku bijyanye n’ibibazo bivugwa ko Nyakagabo Jean wahawe inshingano zo kuyobora EPADR Gisenyi, yaba yarigeze akoresha nabi umutungo w’Itorero, Umuvugizi wa EPADR yavuze ko yigeze abyumvaho n’uwari umushumba waryo Rev Habimana Benjamin witabye Imana akiriho, gusa avuga ko nta bimenyetso yabibonera nyamara Rwandatribune ifite kopi ya Zimwe mu Nyandiko zigaragaza uko amafaranga yagiye asohoka ku ma Konti y’Itorero. Yagize ati”Ibyo byo gucunga umutungo nabi ni birebire, ibyo bavuga narabyumvise Pasiteri wa Hariya atarapfa. Rero ibintu tutasigiwe na Pasiteri atarapfa , ntabwo twabiha agaciro cyane ko n’umwe mu babivuga byagaragaye ko harimo umwe wari ushaka kuba umuyobozi w’iri torero, urumva ko twabifashe nk’amatiku.”
Icyo abayoboke ba EPADR Gisenyi bavuga ku itorero ryabo
Umwe mu bayoboke b’Itorero EPADR Gisenyi utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara, yabwiye Rwandatribune.com ko ibyabaye mu itorero ryabo bifatwa nk’uburwayi bukomeye iri torero ryabo rifite. Yagize ati” Itorero rya EPADR Gisenyi rirarwaye, kubona abayobozi bakuru bashinja uwari umushumba wacu (Rev Rukamba Jean de Diue) guteza imvururu byaratubabaje. Kugeza ubu bamwe muri twe bakomeje kwiyomora ku itorero nyuma y’ibikomeje kuba harimo n’ibikorwa bihagarikiwe n’ubuyobozi bukuru bw’itorero ku rwego rw’igihugu.Nk’aho Umuvugizi w’Itorero Wungirije Rev Ngabonziza Emmanuel yaje gushyiraho Komite y’itorero .”
Yanakomeje kuri Nyakagabo Jean wahawe kuyobora itorero rya Gisenyi, aho avuga ko atumva ukuntu yashyizweho nta nshingano na zimwe mu itorero shobora gukora[ Kubatiza, Gusezeranya, Ifunguro ryera, gushyingura uwitabye Imana n’izindi nshingano umuyobozi w’itorero akora.
Yakomeje avuga ko bifuza ko ikibazo cya EPADR Gisenyi gikurikiranwa n’inzego zose bireba hirindwa ko hagira ubirenganiramo, ndetse byaba ngombwa usanzwe mu makosa akabihanirwa n’inzego za Leta bireba.
Ildephonse Dusabe