Ibiganiro bya Nairobi byavuyemo imyanzuro irimo guhagarika imirwano kw’imitwe yitwaje intwaro, gushyiraho itsinda rihuriweho na RDC, EAC n’imitwe yitwaje intwaro kugira ngo hakurikiranwe uburyo abarwanyi b’iyi mitwe bafunzwe nta byaha bashinjwa bashobora kurekurwa ndetse iyi mitwe ikarekura abana bari mu gisirikare bakakivamo.
Indi myanzuro yavuye mu biganiro bya Nairobi, yaciye benshi intege ndetse ab’inkwakuzi bahamya ko ibyaganiriwe ntaho bihuriye n’ikibazo gihari.
Umusesenguzi mu bya politiki,n’ amategeko akaba n’umunyamakuru, Tite Gatabazi mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Igihe.com, yavuze ko kubona imyanzuro ya Nairobi bavugamo ngo abaturiye pariki ya Virunga bazakorerwe imishinga irengera ibidukikije kandi bagire uruhare rutaziguye muri yo, ari ikintu kitumvikana.
Abo muri Maniema basabiwe n’ibiganiro by’amahoro bya Nairobi ko bagira icyo bungukira mu nyungu ziva mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Nta mwanzuro n’umwe ureba M23 wafashwe uretse ko Kenyatta yavuze ko afite icyizere cy’uko M23 izubahiriza ibyo yasabye mu biganiro bya Luanda, harimo guhagarika imirwano no kurekura uduce yafashe twa Rutshuru, Bunagana na Kiwanja kugira ngo abone kuganira nayo.
Ati “Nibubahiriza biriya byasabwe, bazitabira ibiganiro kandi bazagira uruhare mu rugendo rukomeza rwo gushaka amahoro”.
Umutwe wa M23 waraye wemeje ko witeguye guhagarika imirwano ndetse ukava mu duce umaze kwigarurira, nk’uko wabisabwe mu nama iheruka kubera i Luanda muri Angola, nubwo utayitumiwemo.
Mu minsi ya mbere y’ibi biganiro, abasesenguzi bavugaga ko Kenyatta arimo kwitwara nk’umuntu ufite izindi nyungu ashaka kurengera anyuze mu kwiyoroshya akagendera mu murongo wa Leta ya Congo, kurusha kwerura agakanda ahari ikibyimba, agamije umuti w’ikibazo cy’umutekano muke.
Ni inyungu benshi bahuza n’ubucuruzi abashoramari b’abanya-Kenya bafite muri RDC muri iki gihe kandi Kenyatta afitemo ukuboko, ku buryo kugira ngo busagambe agomba kubereka ko bari kumwe muri ibi bihe bashaka kwikoma u Rwanda.
Gatabazi avuga ko ibi bitera kwibaza uruhare rw’umuhuza Kenyatta nka Perezida wayoboye Kenya imyaka 10, uzi neza ikibazo cyo muri RDC neza cyane.
Ati “Kubona aba umuhuza byari akarusho kandi yari afitiwe icyizere ko ntawamubeshya cyangwa ngo amuyobye mu kibazo cy’Uburasirazuba bwa Congo. Kubona ajya muri RDC akagera i Goma, M23 iri hafi aho muri gahunda ye ntashyiremo guhura nabo byatumye abantu batangira gukemanga umusaruro uzava mu buhuza bwe”.
“Iyo urebye imyanzuro yavuze Nairobi, benshi bacitse intege bavuga ko ntacyo bagiteze mu buhuza bwa Kenyatta”.
Ikindi cyerekanye ko ibyo Kenyatta yakoze ari ikinamico ni ukwiha igihe kidashoboka cyo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro, aho yihaye ko muri Mutarama na Gashyantare azagenzura uko ibyemejwe byubahirizwa.
Ku bw’ibyo, Uhuru Kenyatta ashobora gukekwa ko hari izindi nyungu ari kurengera ariko icyizewe ni uko ubuhuza bwe bushidikanywaho, agashinjwa kubogama. Ibi bituma atakarizwa icyizere.
Mwizerwa Ally
Narabivuze ko kenyata afite izindi nyungu muri RDC nawe se umuntu uhura na leta gusa ntajye no kuvugana na M23 dore ko aribo bahanganye hanyuma ngo ari guhuza imitwe yitwaje intaro M23 itarimo ni akumiro