Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden yategetse abasirikare be kurasa icyogajuru kitaramekana cyagendaga hejuru y’igihugu cyabo.
Iki kigendajuru kibaye icya Kane iki gihugu kirashe cyavogereye ikirere cyacyo kikaba cyarasiwe hafi y’ikiyaga cya Huron kuri iki Cyumweru hafi y’umupaka wabo na Canada.
Minisiteri y’ingabo ya Amerika yatangaje ko icyo kintu cyarerembaga mu kirere cyarashwe ku mpamvu z’uko kitazwi kandi cyashoboraga kubangamira ingendo z’indege, dore ko cyagenderaga ku birometero bitandatu uvuye ku butaka.
Nubwo nta kibazo cy’umutekano icyo kintu cyari giteje, cyarashwe hifashishijwe indege za gisirikare zizwi nka F-16.
Iraswa ry’iki kintu ryakomeje kuzamura impungenge ku mutekano wo mu kirere muri Amerika y’Amajyaruguru, dore ko mu gihe cy’icyumweru hamaze kuraswa ibintu nk’ibyo bine byagurukaga mu kirere.
Habanje kuraswa igipirizo cy’Abashinwa tariki 4 Gashyantare cyagurukaga hejuru y’ikirere cya Amerika bigakekwa ko kiri mu butasi, kuwa Gatanu ushize haraswa ikindi kintu cyagurukaga hejuru ya Alaska naho kuwa Gatandatu haraswa ikindi mu gace ka Yukon muri Canada.
Iki gihugu gifatwa nk’igifite ubutasi buhambaye gikomeje kwibasirwa n’ibi bintu benshi bavuga ko bishobora kuba bikoreshwa n’inzego z’ubutasi za bakeba b’Amerika mu ikorana buhanga
Umuhoza Yves
(Diazepam)