Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikomeje kugeraka ibyaha ku ngabo z’uRwanda(RDF) izishinja gutera inkunga umutwe wa M23 umaze kwigarurira ibice byinshi muri teritwari ya Rutshuru na Masisi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu nama y’Abaminisitiri iheruka guterana kuwa 29 Werurwe 2023, Minisitiri w’ingabo wungirije muri DRC Jean Pierre Bemba, yamenyesheje Guverinoma y’iki gihugu ko FARDC iheruka kwica abasirikare b’u Rwanda bagera kuri batatu, barimo umwe wo ku rwego rwa Koloneri witwa Jacques Miteba avuga ko yari asanzwe ayobora ingabo za M23 mu gace ka Rutshuru/Centre.
K’urundi ruhande,Jean Pierre Bemba yavuze ko aba basirikare ba RDF biciwe mu mirwano yari ihanganishije FARDC n’abarwanyi ba M23 mu minsi mike ishize, ariko ntiyatangaza uduce iyo mirwano yiciwemo abo basirikare yabereyemo.
Ku geza ubu kandi igisirkare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, nti kiratanga ibimenyetso bigaragaza ko abo kivuga ari abasirikare b’u Rwanda bishwe na FARDC bari kurwana k’urunde rwa M23.
Usibye ibyavugiwe muri iyo nama y’Abaminisitiri yo kuwa 29 Werurwe 2023 ,kugeza magingo aya Ubuyobozi bw’Ingabo za FARDC nta tangazo burashyira ku mugaragaro ritanga ibisobanuro by’imbitse kuri iyo ngingo.
Twagerageje kuvugana na Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisrikare kugirango agire icyo abivugaho, ariko ntiyabasha kuboneka ku murongo wa Telefone kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru ndetse ubwo twageragezaga kuvugana na Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yasubije ko “atakivugana n’ibinyamakuru byandikirwa mu Rwanda.”
Amakuru dukesha umwe mu banyapolitiki bo muri DRC utashatse ko dutangaza amazina ye ku mpamvu z’Umutekano we , avuga ko “Guverinoma ya DRC iri gukoresha uburyo bwose bushoboka burimo no guhimba amakuru y’ibinyoma, mu rwego rwo kugaragariza amahanga ko DRC itatewe n’Abanye congo baharanira uburengenzira bwabo, ahubwo ko ari u Rwanda rwateye iki gihugu rukavogera ubusugire bwacyo.
Ibi kandi birakurikirwa n’ubusabe bwa George Nzongola uhagarariye DRC mu muryango w’Abibumbye , aho kuwa 29 Werurwe 2023 (ari nabwo inama y’Abaminisitiri yateranye muri DRC) , yasabye akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi gufatira u Rwanda ibihano ,ngo kuko aribwo buryo bwonyine buzatuma M23 yemera guhagarika imirwano no kurekura uduce twose yigaruriye muri teritwari ya Rutshuru na Masisi.