Papa Benedicto XVI wayoboye Kiriziya Gatorika hagati y’umwaka wa 2005-2013, yitabye Imana ku myaka 95 kuri uyu wa 31 Ukuboza 2022 ku isaha ya satatu n’iminota mirongo itatu n’ine(9h34) za mugitondo azize uburwayi.
Amazina ye nyakuri ni Joseph Ratzinger akaba yaravukiye mu Budage mu 1927 .
Yabaye Umushumba wa Kiliziya gatolika afite imyaka 78 y’amavuko, ariko mu gihe kitarenze imyaka 8 gusa ahita yegura kuri uwo mwanya.
Ni ibintu byatangaje ndetse bitungura intama za Kiliziya gaturika, kuko ari umwe mu bapapa bari batangiye kugaragaza ubushake bwo gukora impinduka muri Kiliziya Gaturika, zigamije gukosora amakosa ashingiye ku myitwarire mibi ya bamwe mu bapadiri ,ariko batungurwa no kubona ahise yegura ku buryo butunguranye.
Kimwe mu bintu bikomeye byaranze Ubutegetsi bwe, ni umuhate yagaragaje mu kurwanya ibikorwa byabo bapadiri, bari maze igihe bashinjwa Ubusambanyi ,Ubutinganyi no gufata abana bato ku ngufu.
Yemeye kandi asabira imbabazi amakosa nkayo , ubwo yari Musenyeri mukuru wa Munich hagati y’umwaka wa 1977 na 1982
Bivugwa ko Papa Benedicto XVI yarwanyaga Ubutinganyi bikomeye, akaba ari nawe mu papa wa mbere weguye kuri uwo mwanya kuva mu 1915.
Biteganyijwe ko aza guhambwa muri Bazilika ya St Pierre( Mutagatifu Petero) .