Umukino wahuje ikipe y’igihugu cy’u Rwanda Amavubi n’ikipe y’igihugu cy’Afurika y’Epfo, warangiye ikipe y’ U Rwanda yegukanye insinzi nyuma yo gutsinda ibitego bibiri k’ubusa.
Ni mu mukino wo mu itsinda rya C mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026 kizabera muri Canada, Mexico na Leta zunze ubumwe za Amerika.
Uyu mukino wabereye kuri stade Mpuzamahanga ya Huye, kuri uyu wa kabiri Tariki 21 ugushyingo 2023.
Amakipe yombi yatangiye umukino ugorwa n’amazi menshi yari mu kibuga bitewe n’imvura yari imaze kugwa, ibi byatumye umupirautagenda neza ku makipe yombi.
Ku munota wa 13 Amavubi yabonye igitego cya mbere cyatsizwe na rutahizamu Nshuti innocent nyuma yo gusiga ba myugariro ba Afurika Y’Efo aroba umunyezamu Ronwen Williams.
Amavubi yabonye igitego cya kabiri cyatsizwe na Mugisha Gilbert ku mupira ahawe na Mutsinzi Ange, acika Khuliso Mudau wibwiraga ko yamuhagaritse ahita atsinda igitego gihagurutse abafana bari muri stade Mpuzamahanga ya Huye.
Mbere Yuko igice cya mbere kirangira Afurika y’Epfo yabuze amahirwe yo kubona igitego nyuma yaho Modiba, Tau, Zwane na Mayambela bakinanye neza , ariko Niyonzima Olivier aritambika, umupira ufatwa n’ umuzamu Ntwari Fiacre
Igice cya mbere cyarangiye Amavubi atsinze Afurika Y’Efo ibitego 2-0
Mu gice cya kabiri Amavubi yatangiranye impinduka havamo Byiringiro Lague wari wavunitse hinjiramo Sibomana Patrick
Muri iki gice Afurika Y’Efo yaje yegera izamu rya Ntwali fiarce bitandukanye n’igice cya mbere.
Mu minota icumi yanyuma Afurika y’Epfo yongeye gusatira cyane izamu ry’amavubi ariko ba myugariro bihagararaho.
Mbere Yuko umukino urangira umusifuzi yongeyeho iminota ine, habura umunota umwe Amavubi Yakoze contre-attaque yarimo Hakim Sahabo, Bienvenu na Djihad bagorwa no kuyibyaza umusaruro.
Umukino warangiye Amavubi atsinze Baf Bafana ya Afurika Y’Efo ibitego 2-0
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com