Ikipe ya DRC yegukanye insinzi ihabwa umudari wa mbere wa zahabu mu mikino ihuje ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa (Francophonie)
Umukinnyi Andy Kabeya Mukendi ukina umukino njya rugamba wo gukirana ni we wegukanye uwo mudari , ibi byabaye ejo kuwa 30 Nyakanga 2023 , ubwo yatsinze Umunya-Armenia Simonyan Razmik, mu cyiciro cy’abagabo b’ibiro 79kg.
Umukuru w’igihugu Perezida Félix Tshisekedi yashimiye Mukendi kuri iyo ntsinzi yabereye mu kibuga cy’imbere mu nzu y’imikino (gymnase) nkuko byatangajwe n’ibiro bya Perezida.
Ibiro bya Perezida byatangaje ko iyo ‘gymnase’ yari irimo abafana barenga 3000, ku kibuga kiberamo imikino itandukanye cya Tata Raphaël, mu murwa mukuru Kinshasa.
Ibinyamakuru byo muri DRC byatangaje ko Mukend i yatsinze Razmik ku manota wa 7.
Uretse uwo mudari wa zahabu, DR Congo imaze kwegukana n’indi midari irimo iya ‘argent’ na ‘bronze’.
Jessica Umutesi