Abitabira irushanwa rya Afurika Football League bafite amasezerano yo kwamba imyambaro irihoikirango cya Visit Rwanda ku myambaro yabo muri iryo rushanwa, gusa amakipe atandukanye arihuriyemo yagiye agaragaraho kwica ayo masezerano.
Ikipe ya Tout Puissant Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanze kwambara Visit Rwanda ngo ishobora kuba igiye kubiryozwa aho muri miliyoni imwe y’amadorari yari guhabwa izahabwa ibihumbi 550$ gusa.
Amakipe umunani arimo n’iy’ikipe y’ Umuherwe Moise KATUMBI wo muri DRC, TP Mazembe niyo yitabiriye iri rushanwa Nyafurika, ku nshuro ya mbere rikaba ryarabaye mu Ukwakira 2023.
Abafatanyabikorwa b’Ingenzi ba Afurika Football League barimo U Rwanda, ku bw’ibyo ‘ Visit Rwanda’ yambarwa ku maboko y’imyambaro y’abakinnyi, ikagaragazwa muri sitade yakiniwemo, kuri Televiziyo no ku mbuga za internet z’iri rushanwa.
Si ibyo gusa kuko Sosiyeti Nyarwanda y’Ubwikorezi bw’Indege niyo itwara ayo makipe aho agiye gukina cyane iyo ajya bijyanye n’icyerekezo RwandaAir ikoreramo.
Rugikubita, ikipe y’Umuherwe Moise Katumba ya TP Mazembe yatangaje ko ntaho ihuriye n’ayo masezerano ndetse ko idashobora kugenda na RwandaAir kubera ibihugu byombi birebana ay’Ingwe.
Micky Junior akaba Umunyamakuru Mpuzamahanga muri Siporo Nyafurika atangaza ko Tout Puissant Mazembe yakuriwemo muri 1/4 na Espérance Sportive de Tunis kandi ko yagombaga guhabwa miliyoni imwe y’amadorari(1$) ariko kubwo kutubahiriza ayo mabwiriza no kwivanga mu bya Politike kandi bitemewe muri Siporo ikaba ishobora guhabwa ibihumbi 550$.
Iri rushanwa rya Africa Football League ritegurwa n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) rishobora kuba irya mbere kuri uyu mugabane rigakurikirwa na CAF Champions League ndetse irya CAF Confederation Cup ryo rikavaho burundu.
Ni irushanwa ryitezweho kuzamura ubushobozi bw’amakipe aryitabira cyane ko ayarigezemo agabana miliyoni 100$ arimo miliyoni 11.5$ ku ikipe iryegukana.
TP Mazembe iri kwitegura umukino wa 1/2 cya CAF Champions League ugomba kuyihuza na Al Ahly muri RDC.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com