Imikino ya Sitting Volley ball, iri kubera mu gihugu cya Misiri, yarangiye ikipe y’Igihugu cy’u Rwanda yegukanye umwanya wa cyenda mu mikino y’Igikombe cy’Isi, nyuma yo gutsinda u Bwongereza amaseti 3-0.
Iyi kipe y’u Rwanda, nyuma yo gusoreza ku mwanya wa nyuma mu itsinda ryayo ari wo wa gatatu itabonye itike iyijyana muri 1/4 cy’irangiza, yahise yihuza n’andi makipe atanu atarageze muri icyo cyiciro mu matsinda atandukanye, bahura hagati yabo bahatanira umwanya wa cyenda kugeza ku wa 13.
Uru rugendo ikipe y’u Rwanda yarutangiriye ku ikipe y’u Bufaransa tariki 15 Ugushyingo 2023 maze rutsinda amaseti 3-0(25-11,25-8,25-21). Nyuma y’uyu mukino, tariki 16 Ugushyingo 2023 u Rwanda rwari rufite imikino ibiri aho mu gitondo rwakinnye na Algeria rukayitsinda amaseti 3-0(25-16,25-19,25-16). Ibi byari bivuze ko u Rwanda rusigaje gutsinda umukino umwe rugafata umwanya wa cyenda.
Uyu mukino ni uwabaye n’ubundi ku mugoroba w’iyo tariki saa kumi n’ebyiri n’igice uhuza u Rwanda n’u Bwongereza maze rwo rutsinda amaseti 3-0(25-9,25-17,25-11) ruhita rwegukana umwanya wa cyenda nyuma yo gutsinda imikino itatu muri ine. umukino wa kane ….muri iyi mikino yo gushaka umwanya,umukino utari ufite icyo wahindura u Rwanda rwawukinnye kuri uyu wa Gatanu n’u Buhinde ku isaha ya saa tanu n’igice maze rubutsinda amaseti 3-0(…).
Uyu ni umusaruro mwiza ugereranyije n’uwo abagabo bari babonye mu gikombe cy’Isi giheruka muri 2022 kuko icyo gihe bari begukanye umwanya wa 13 ubwo iri rushanwa ryari ryabereye muri Bosnia Herzegovina.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com