Ikipe y’abatarengeje imyaka 13 yari ihagarariye u Rwanda mu gikombe cy’Isi cy’amakipe y’abana bato ya PSG, yegukanye iki gikombe itsinze iya Brazil.
Ni umukino wa nyuma wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gicurasi aho iyi kipe ya Academy ya PSG y’Abanyarwanda, yageze kuri final igacakirana n’iya Brazil, ikayitsinda igitego 1-0.
Amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abana b’u Rwanda bari mu kibuga cya PSG i Paris mu Bufaransa bari mu byishimo bamaze kwegukana iki gikombe aho baba bari kumwe n’abatoza babo bashyize hejuru ibendera ry’u Rwanda.
Iyi kipe y’abataragenge imyaka 13, yegukanye iki gikombe cy’Isi cy’amarerero ya PSG kizwi nka PSG Academy World Cup, nyuma yo gutsinda inyagiye andi makipe y’Ibihugu binyuranye birimo n’ibisanzwe bifite izina rikomeye mu mupira w’amaguru nk’u Bufaransa, Korea, Qatar na Misiri.
Ni ibyishimo byaturutse i Paris bigasesekara mu Banyarwanda bagiye bashimira aba bana kuba bazamuye ibendera ry’u Rwanda.
PSG Academy Rwanda crowned Champions of the PSG Academy World Cup in boys' U-13 category after beating Brazil 1-0, in the final game played at Parc des Prince, in Paris. pic.twitter.com/4EScexoW5M
— Rwanda FA (@FERWAFA) May 23, 2022
Ku rundi ruhande hari n’abahise batangira kugira icyizere ko mu myaka iri imbere u Rwanda rushobora kuzaba rufite ikipe y’Igihugu ikomeye mu gihe ubu benshi mu bakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru batishimira umusaruro wayo.
Aba bana bakoze aya mateka mu gihe hashize iminsi micye umutoza w’Ikipe y’Igihugu ahamagaye abakinnyi 28 bagomba kuzavamo abazakina imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.
Gusa bamwe mu bakurikiranira hafi ibya Football, bavuga ko nta cyizere bafitiye ikipe y’Igihugu ko izarenga umutaru kubera uburyo imaze iminsi yitwara.
RWANDATRIBUNE.COM