Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter na Facebook,banenze imyenda y’ikipe y’Igihugu Amavubi, kubera umwambaro wa Kwizera Olivier bigaragara ko hasibwe Rwanda hakuzuzwamo izina ry’uyu muzamu.
Umupira wa Kwizera wasibweho Rwanda hashyirwamo izina rye bivugisha benshi!
Bimaze gufata indi ntera, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA] ryahise risohora itangazo rivuga ko Covid-19 ariyo ntandaro yatumye imyenda by’umwihariko iy’abazamu bari batumije ku ruganda rusanzwe rubambika rwa Errea itabagereraho kugihe.
Ibi abenshi ntibabishyize amakenga dore ko bamwe banyomozaga iri shyirahamwe bababwira ko irushanwa rya CHAN ryagombaga kuba muri Mata 2020, nyuma rikimurirwa muri Mutarama 2021 harimo igihe kinini cyo kuba bariteguye bihagije.
Mu masaha make ashize, Minisiteri ya Siporo yashyize ku rukuta rwayo rwa twitter amagambo agira ati”Minisiteri ya Siporo iramenyesha #Abanyarwanda n’abakunzi ba Siporo ko ikibazo cyagaragaye ku myambaro y’ikipe y’igihugu @AmavubiStars
kiri gukurikiranwa n’inzego zitandukanye.
Dukomeze dushyigikire #Amavubi muri uru rugendo ahagariyemo u #Rwanda.”
Hari kandi andi makuru yemeza ko imyenda y’Amavubi ishobora kuba yaratumijwe nyamara ikibwa ndetse FERWAFA ikabigira ibanga, yewe ntinabishyire no mu itangazo ryo kwisegura yatanze.
Aya makuru aravuga ko tariki ya 23 Ukuboza 2020, hari umuntu winjiye mu bubiko bwa FERWAFA, yiba imyenda ndetse n’inkweto by’abakinnyi b’Amavubi.
Byatumye tubaza mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha iby’aya makuru maze Umuvugizi w’uru rwego Dr. MURANGIRA B. Thierry ahamiriza Umunyamakuru w’Umuryango ko aya makuru ari ukuri ndetse n’iperereza ryatangiye.
Yagize ati” Ni byo koko. ikirego twaracyakiriye taliki 23 Ukuboza 2020 ko hari ibikoresho byibwe birimo imyambaro, ndetse iperereza rikaba ryaratangiye”
Yirinze kubitangazaho byinshi kuko bikiri mu ipererezayhaba ku bacyekwa cyangwa ingano n’agaciro k’ibyibwe.
U Rwanda ruri muri aya marushanwa ya CHAN ku nshuro ya 4, kure rwageze ni mu mwaka wa 2016 ubwo rwagarukiraga muri 1/4 rukuwemo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu irushanwa ryari ryabereye mu Rwanda.