Umutwe wa CNRD/FLN , uheruka gutangaza ko washizeho gahunda yiswe”Maratho Politiki’ igamije kurwanya no gukuraho Ubutegetsi bw’u Rwanda.
NI gahunda iheruka gutangazwa na Dr Innocent Biruka Umunyamabanga akaba n’umuvugizi wa CNRD/FLN igice cya Gen Hakizimana Antoine Jeva ,ikubiyemo imirongo migari yose uyu mutwe uvuga ko ugiye gushyingiraho kugirango ubashe guhangana n’Ubutegetsi bw’u Rwanda.
CNRD FLN igice cya Gen Jeva, bavuga ko batangije gahunda ikubiyemo ibyo bagomba gukora no gshyingiraho birimo ibikorwa bya Politiki no kugaba ibitero k’ubutaka bw’u Rwanda mu rwego rwo kurushaho guhangana n’Ubutegetsi bw’u Rwanda.
Uyu mutwe, utangaza ko ibikubiye muri iyi gahunda bigiye gutangira gusobanurirwa abayoboke bawo mu byumweru 12 biri imbere .
DR Innocent Biruka , avuga ko CNRD/FLN yiteguye gukuraho ubutegetsi w’u Rwanda binyuze mu ntambara ndetse ko gahunda zose zikubiye mu kiswe “Martho Politi ya CNRD/FLN yiyemeje gushyira mu bikorwa muri uyu mwaka wa 2023.
Hamenyekanye ikibyihishe inyuma?
Mu gihe umutwe wa CNRD/FLN umaze igihe waracitsemo ibice bibiri kubera amakimbira ashingiye ku kurwanira ubuyobozi, biravugwa ko wugarijwe n’ibibazo by’ubukene, hakiyongeraho kuba abari bawushigikiye n’abawuteraga inkunga ,baramaze kuwutakariza ikizera ubu bakaba barahagaritse inkunga zose bawuhaga abandi bahitamo gukuramo akabo karenge.
Izi ngo nizimwe mu mpamvu zikomeye ziri gutuma CNRD/FLN igice cya Gen Hakizimana Antoine Jeva, bagerageza kongera kureshya abayoboke babo, kugirango bongere batange imisanzu no kubashyigikira.
Amwe mu mayeri Gen Hakimana Antoine n’agatsi ke bari gukoresha, ni ugushyiraho gahunda za baringa aho barimo kugaragariza abayoboke babo ko zigamije gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda binyuze mu ntambara, kugirango yongere kwibonera agafaranga nk’uko yabigenzaga atarashwana na Lt Gen Habimana Hamada.
Hari abemeza ko iki gipindi cya Gen Jeva, yagitangiye mu mpera z’umwaka wa 2022 ubwo yabeshyaga kumanywa yihangu ko yagabye igitero mu murenge wa Nyabimata akarere ka Nyaruguru avuga ko ari “ubunani yageneye FPR ” ,ariko bikaza gutahurwa ko yari agamije kongera kwisubiza ikizere amaze igihe yaratakarijwe n’abayoboke ba CNRD/FLN, no kubasunikira kongera kumuha amafaranga yita ko ari “inkunga y’urugamba”.
Bamwe mu bayoboke ba CNRD/FLN, bemeza ko amayeri ya Gen Jeva bamaze kuyatahura kuko nta kindi aba agamije atari ukubakuraho amafaranga yitwaje ko ari mu mirwano n’u Rwanda kandi nta byigeze bibaho(ibitero bya baringa)
Abazi neza ibimaze igihe bibera muri uyu mutwe, bemeza ko CNRD/FLN nta bushobozi isigaranye bwo kuba yabasha gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda ,cyane cyane ko abayobozi bawo bamaze gushwana bigatuma uyu mutwe ucikamo ibice bibiri.
Uyu mutwe kandi ,usigaranye ikibazo cy’abarwanyi bake bitewe n’uko benshi bawutorotse bamwe bakajya muri Zambia kubera amakimbirane no kutumvikana hagati y’Ababobozi bawo , ubu ukaba usigaranye abatarenze 200.