Perezida Paul Kagame w’ u Rwanda yagaragarije abanyarwanda n’ inshuti z’ u Rwanda ko Ikizere abanyarwanda bamugiriye bakamutora ari nacyo nawe abafitiye kandi ko bafatanyije bazagera kuri byinshi muri iyi myaka 5 iri imbere.
Ibi umukuru w’igihugu c Paul Kagame yabvuze ubwo yarahiriraga ku mugaragaro kuyobora u Rwanda muri manda y’ imyaka 5 iri imbere, ni umuhango wabereye muri Sitdade amahoro mu mujyi wa Kigali, ukaba wari witabiriwe n’ abanyarwanda batari bake, abayobozi ndetse n’abanyacyubahiro batandukanye ndetse n’abakuru b’ibihugu naza Guverinoma zitanduknye baje kwifatanya n’abanyarwanda muri ibi birori.
Ni umuhango wabimburiwe n’akarasisi ka gisirikare aho bagaragaje ukunyuranamo kudasobanya ndetse banerekana uburyo biteguye guhangana n’umwanzi igihe baba batewe cyangwa batabaye mu butumwa bw’amahoro aho bagaragaje ibikoresho bitandukanye birimo n’indege za Kajugujugu z’ intambara.
Mu ijambo Perezida kagame yagejeje kubitabiriye ibi birori yagshimiye abanyarwanda bose muri rusange uruhare bagize mu bikorwa by’amatora ndetse abemerera ko nibafatanya bazagera kuri byinshi birenze kubyo bamaze kugerago mu myaka 30 ishize u Rwanda rubohowe.
Yagize ati: Ndabashimiye mwese kuba mwaremeye kungirira ikizere, nishimiye kongera kubabera Perezida musha muri iyi manda dutangiye. Ibihe tuvuyemo byo kwamamaza byatubereye ibihe byo kwishima kandi bitugaragariza ko twanyuzwe. Miliyoni y’ abanyarwanda bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kandi hafi ya bose baratoye, ntabwo ari imibare gusa ahubwo birenze ibyo twiboneye n’amaso nibyo muri icyo gihe. Ukuri kurivugira”.
Perezida kagame ywageze aho agasaba abanyarwanda kuvuga mu rurimi abanyamahanga nabo bumva, yavuze ko abanyarwanda bagaragaje ubumwe n’intego bahuriyeho mu kwigenera ahazaza habo, avuga ko iki ari cyo abanyarwanda bamaze iyi myaka yose baharanira nyuma ya Politiki mbi zabanje zaranzwe n’ amacakubiri.
Perezida Kagame ntiyakunze gusoza ijambo rye atagarutse ku mutekano uri mu burasirazuba bwa Congo avuga ko ari umutekano w’ akarere kose kandi ko umutekano w’akarere ari uwabaturage bose kandi ari nabo bagomba kuwishakamo kuko batawuhabwa n’abandi baturutse kuruhande nkaho ari bo bazi agaciro kawo kubarusha.
Kagame yashimiye Perezida wa Angona Laurenco n’ uwa Kenya uruhare bakomeje kugirango umutekano muri aka karere ugaruke byumwihariko mu Burasirazuba bwa Kongo nk’abahuza b’ Urwanda na Congo avuga ko icyyakorwa cyose umutekano ko ariwo uza imbere kandi ko ari ingenzi kuko atari impuwe twabagirirwa n’uwariwe wese ahubwo ko inshingano bityo akaba ari nayo mpamvu abantu bagomba guhaguruka bakawuharanira.
Yagize ati:”Iki ni igihe cyo gutekereza kugihugu cyacu dushaka ko abana bacu bazabamo, tgateereza kugihindura, kukivugurura no kukirema bundi bushya, ibyo nibyo twakagombye dukora, hakindi cyumba tuzakuramo imbaraga zishoboa kutwereka uko tubaho kabone nubwo waba uri mu kaga ko kubihatirwa. Twebwe nk’abanyafurika ntasomo dukeneye ritwigisha uko tugomba kubikora kuko dufite amasomo menshi twabonye ikiduhangayikishije ni ukubona abaturage bacu barya bakaryama bakabaho neza kandi bafite n’umutekano uhagije
Perezida Kagame nanone yongeye kwibutsa abanyarwanda intero igira iti:”Niwowe” yavuze ko mu byukuri atari we wenyine ahubwo ahubwpo ko ari abanyarwanda bose hamwe muri Rusange, ati:” Uburero tugomba kongera kureba imbere, ahazaza mu myaka 30 ishize twageze kuri byinshi kandi byiza ariko na none haracyari byinshi tutarageraho ariko tuzageraho mu myaka iri imbere.
Yavuze ko iyi manda nshya ari n’ intangiriro yo gukora ibirenze kugira ngo ibyo abanyarwanda bifuza byose bigerweho. Ati:”Kukise n’ubundi tutarenza ku byo twakoze? Kubitekereza ntabwo ari ukurota,birashoboka kandi bizashoboka, twabikora kandi tuzabikora, iki ngenzi muri byose turi hamwe, turi umwe kandi ndagira ngo mbashimire cyane kongera kumpa ikizere ariko na none munakinshyigikiramo”
Yavuze ko abanyarwanda bamuhaye icyizere cyo kubakorera no gukorana nabo kandi ko icyo bifuza cyose bazakigeraho kandi ko mu by’ukuri hari byinshi bigomba gukomeza gukemurwa kandi twese nk’abanyarwanda duhuriyeho. Ati:”Ikizere mumfitiye nicyo mbafitiye, mu myaka imu myaka 30 ishize hari byinshi twagezeho ariko na none muri iyi manda ni imyaka yo gukora cyane”.
Perezida kagame arahiriye kuyobora u Rwanda muri iyi manda y’imyaka itanu mu matora yabaye mu kwezi kwa 7 uyu mwaka akaba yaratsinze bagenzibe babiri bari bahatanye aho yagize amajwi angana na 99,18%
Rwandatribune.com