Ildephonse KAMBOGO watorewe kuyobora akarere ka Rubavu muri manda y’imyaka 5 ni umwe mu bahanga bafite ubunararibonye mu bijyanye no gufata neza abakerarugendo n’ishoramari ryabwo no kubayobora bamwe bita abagide.
Uyu mugabo nibyo yize mu mashuri aho yari asanzwe akora muri Parike ya Nyungwe amwe mu mateka ye ni na menshi aho yagize uruhare mu kuzamura ubukerarugendo bwo muri Nyungwe no gushiraho politike zitandukanye zizamura ubukerarugendo.
Ubwo yayimamazaga yagize ati:”nayoboye muri RDB kandi bijyanye gusa no kuyobora aka karere k’igicumbi cy’ubukerarugendo kuko hose turesha abakiliya mfite ubuhanga buzatuma aka karere kaba umwihariko mu buryo bwose bushoka kuko bihuye n’ibyo twakoze tuzamura isura y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.”
Ni umunyamwuga kandi ukora cyane mu myaka irenga icyenda yakoze mu bikorwa by’ubukerarugendo, yibanda kubiteganya ubukerarugendo, imiyoborere n’iterambere; imbuga nkoranyambaga hamwe n’itumanaho.
Muri 2009 yabaye ushinzwe ubukerarugendo muri Parike ya Nyungwe afite inshingano zirimo gutegura, gucunga no guteza imbere ibicuruzwa by’ubukerarugendo muri Parike ya Nyungwe no hafi yayo,Guhuza ibicuruzwa by’ubukerarugendo bwa Pariki ya Nyungwe,Kureba neza ibicuruzwa by’ubukerarugendo n’ibindi.
Muri 2007-2008 yabaye mu buyobozi bwa Parike muri Parike ya Nyungwe naho muri 2005-2006 aba umwarimu wigisha ururimi muri Groupe Scolaire De la Salle, Mubyo yize harimo kuba afite ikiciro cya gatatu cya kaminuza mu Gutegura ubukerarugendo no gucunga muri kaminuza ya Nkumba, muri Uganda (2012-2014).
Yavuze ko iyo urebye intego za RDB na Rubavu ubona bikundanye nk’ibigiyo gusezerana ku misiyoni.
Yagize ati:”imishinga mfite uwohuta ni ubuhinzi ikindi ni ukugabanya ubushomeri n’umushinga wo kuzamura serivisi zose mu karere ka Rubavu kandi nzabigeraho ku bufatanye bwa twese.”
Kambogo afite Impamyabumenyi y’ubuhanzi n’ubumuntu yo muri kaminuza nkuru y’u Rwanda afite uburambe yakuye mu bintu bitandukaye, Afite Impamyabumenyi y’ubukerarugendo bw’ibinyabuzima, ni inzebere mu Ibikorwa remezo by’ubukerarugendo no gucunga ibikoresho, kuyobora ingendo no gusobanura, guteza imbere ibicuruzwa byubukerarugendo na sisitemu yo kubungabunga ibintu yakoze kugeza ubu abaye meya wa Rubavu.
Kambogo yitabiriye amahugurwa atandukanye harimo ayo muri Zimbabwe ku ubukerarugendo muri Kanama 2015,Yaserukiye Ikigo gishinzwe iterambere ry’u Rwanda mu imurikagurisha ry’inyoni ry’Abongereza, Rutland Ubwongereza, 2014.
Yize mu Ishuri Rikuru ry’ibinyabuzima rya Afurika, Afurika y’Epfo, Kamena 2009. Yabonye ubumenyi mu gutegura, gucunga no guteza imbere ibicuruzwa by’ubukerarugendo mu turere tworoshye ndetse no mu turere turinzwe.
Kambogo abaye meya w’akarere ka Rubavu nyuma ya Habyalimana Girbert utariyamamaje ahanini bitewe n’uburwayi bw’umugongo yakunze kugira
bikabangamira zimwe mu nshingano ze.
gutorwa kwa Kambogo biratunguranye kuko nta wari warigeze abitekereza ngo amuhe amahirwe kuko abahabwaga amahirwe harimo
Sefu wabaye Perezida wa Njyanama na Nzabonimpa Deogratias wari usanzwe ari visi meya ushinzwe ubukungu.
Kambogo Ildephonse yatowe n’abajyanama 256 naho Kayumba Nyota Jeannette bari bahanganye atorwa kuri 29
Uwineza Adeline