Umushumba wa Diyoseze Gatulika ya Ruhengeri, Musenyeri Harolimana Vincent yibukije abarwayi ko nubwo baba bari mu bubabare aka kanya ariko Imana ikibafite ku mutima.
Musenyeri Harolimana Vincent yabitangaje ku ya 11 Gashyantare 2023, mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abarwayi no kubazirikana, usanzwe ziwihizwa na Kiliziya Gatulika.
Ni umunsi usanzwe uba tariki 11 Gashyantare washyizwe na Mutagatifu Yohani Pawulo II, mu Rwanda ukaba warizihijwe mu bice bitandukanye, aho uw’uyu mwaka wahawe insanganyamatsiko igira iti “Tumwiteho, umurwayi ni uwacu” ijambo ryagenwe na Papa Francisco.
Muri diyoseze ya Ruhengeri na ho bizihize uyu munsi, mu muhango wabimburiwe n’igitambo cya Misa cyatuwe na Musenyeri wa Diosese ya Ruhengeri, Harolimana Vincent, ubundi hakorwa ibikorwa byo kwifatanya n’abarwayi bo mu Bitaro bya Rugengeri.
Yasabiye abarwayi gukira anashishikariza abarwaza gukomeza kubitaho ndetse anabashimira umuhate bagira mu kwita ku barwayi.
Yagize ati “Ijambo nageneye abarwayi ni uko Imana yabaremye ibakunze no muri iki gihe cy’ububabare n’uburwayi Ibahoza ku mutima, mwumve ko no mu bubabare muri kumwe n’Imana kandi ko ubuzima bwanyu bufite agaciro karenze ibyo mubona kandi ko ntacyabatandukanta n’urukundo rw’Imana.”
Uyu muhango waranzwemo n’ibikorwa bitandukanye byo kwita ku barwayia aho Kliziya Gaturika ikaba yageneye abarwayi n’abarwaza bose ifunguro rya saa sita.
Kiliziya Gaturika ikaba ya natanze ibikoresho by’isuku n’Imyambaro ku barwayi bose barwariye muri ibi bitaro, yishyurira mutuel abarwayi batazifite, kugura imiti no kwishyurira ibitaro ababuze ubushobozi.
Padiri mukuru wa Paruwasi Katedarali ya Ruhengeri, Vincent Twizeyimana yavuze ko uyu musi ukomeye muri Kiliziya Gaturika, ko abakristo bayo bitanze bakigomwa, kugira ngo iri funguro ryagenewe abarwayi riboneke,I bintu yavuzeko atari iby’uyu musi gusa ahubwo ko abakristo ba Kiliziya bihaye intego mu bihe bitandukanye byo kujya bafasha abarwayi binyuze mu matsinda atandukanye nk’Abakarisomatike n’abandi.
Uhagarariye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru muri uyu muhango yagize ati “Ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru bwihanganishije abarwayi bubasabira gukira vuba, buranasaba Abaganga kwisuzuma bakareba niba Koko umuhamagaro wabo wo kwita Ku barwayi bawukora neza, bikabafasha gukosora aho batabigenje neza.”
Abaganga basabwe kuzirikana ko kuvura ari ibintu byoroshye ariko ko kugarurira umuntu ubuzima ari ikintu kitoroshye, bityo ko bakwiye kuzirikana ko umuhamagaro wabo ari ukugarurira abarwayi ubuzima, kandi ko iyo abarwayi babagannye baba babizeye bityo ko icyo cyizere bahabwa n’abarwayi bakwiye kugiha agaciro bakagira urukundo n’Impuhwe mu buvuzi bwabo.
Charlotte MBONARUZA
RWANDATRIBUNE.CO,