Nyuma yo gusaba imbabazi kwa Min Bamporiki azisaba Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange, avuga ko yateshutse akakira indonke, umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yamusubije ko gukosa bibaho ,ariko ko Imbabazi zidakuraho igihano , kandi ko guhanwa bifasha uwahanwe.
Umukuru w’Igihugu yabivuze mu butumwa yanditse kuri Twitter asubiza Bamporiki wari wamutakambiye. Aho yavuze ko gukosa bibaho ikibi ari ugusubira mu makosa.
Yanditse asaba Perezida Kagame imbabazi, avuga ko umutima wamubujije amahwemo, ati “nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.”
Abantu batandukanye batanze ibitekerezo ku butumwa bwa Bamporiki, bavuga ko ari iby’agaciro kuba yemeye icyaha ndetse agisabira imbabazi.
Umwe muri bo witwa Yumva Jean Paul yanditse ati “ Imbabazi z’uwiteka n’abo yahaye ubutware zikubeho, kandi ntukongere gukora ibisa bityo ukundi!”
Perezida Kagame yahise asubiza ubutumwa bwa Yumva , avuga ko ibyo avuga byumvikana ariko ko Bamporiki yakunze guhora asaba imbabazi mu gihe yakoze ikosa.
Ati “ Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro, Kutongera gukora ibisa nk’ibyo yakoze bibi, Bitari uguhora mu bibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki niko bimeze. Hari n’abandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko no kukirinda birashoboka. Guhanwa nabyo birafasha !!!”
Icyakora Minisitiri Bamporiki ntiharatangazwa igihano ari buhabwe nyuma yaya makosa akurikiranweho.
Uwineza Adeline