Umunyamakuru Karegeya aribaza ukuntu abayobozi bamwe basaba Perezida Paul Kagame imbabazi z’ibyaha bavuga ko batakoze, bikaba bisa no gukina ikinamico cyangwa se gutera urwenya.
Ni mu kiganiro yagiranye na Radiyo ijwi ry’Amerika Bwana Karegeya Jean Baptiste, yagarutse ku kiganiro Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagiranye n’Abanyamabanganshingwabikorwa b’utugari ndetse n’abayobozi batandukanye, mu nzu mberabyombi y’ishyaka rya FPR -Inkotanyi, Intare-Arena.
Aha muri ikiganiro uyu Musesenguzi yagarutse ku kibazo Umukuru w’igihugu yabajije Madame Umutesi Solange Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro ,wabazwaga ibijyanye n’inyubako zubatswe mu karere ke zubakiwe abatishoboye, hanyuma akarya iminwa ndetse agasaba imbabazi mu buryo butumvikana nk’uko na bagenzi be basanzwe babikora.
ni mugihe kandi hari kuvugwa inzu zubatswe n’umushoramari Nsabimana Jean uzwi nka Dubai, ukuriye Urukumbuzi Real Estate kugira ngo azigurishe abaturage hanyuma akazisondeka, kuburyo zimwe zamaze kugwa kubantu ndetse bikaba binavugwa ko n’izindi zishobora kubagwaho kubera uburyo zubatswe zisondekwa.
Madame Solange Umutesi Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro yahaswe ibibazo
Ku bwa Madame Solange Umutesi mbere na mbere yihutiye gusaba imbabazi Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, aha niho umusesenguzi Karegeya Jean Baptisite avuga ko benshi mu basaba imbabazi umukuru w’igihugu , baba basaba iza nyirarureshwa.
Yagize ati”Ni gute umuntu asaba imbabazi z’amakosa atakoze, cyangwa atazi uko byakozwe? hashobora kuba hari imikorere mibi, akagira ubwoba bwo kuvuga uwabimukoresheje, kubera gutinyaPerezida ubimubaijije hakazamo n’uri inyuma ya cya Kibazo, agahitamo gusaba imbabazi.
yakomeje agira ati” Aha naguha urugero rwa Nyamagabe aho Niyomwungeri yasabye imbabazi Perezida Kagame ku makosa yakozwe n’uruganda akiri umunyeshuri, abibajijwe yihutira gusaba imbabazi kandi yagombye kuvugisha ukuri ko amakosa yakozwe n’abamubanjirije.
Aha rero niho Bwana Karegeya asanga gusaba imbabazi by’amakosa utakoze ari ugukosa bwikubye kabiri, kubwe akaba asanga izo mbabazi zihora zisabwa Perezida Kagame ari iza nyirarureshwa, ndetse akaba abona ari amarira nk’ay’ingona.
Ku bwa Perezida Kagame nawe yakomoje kuri izo mbabazi avuga ko buri gihe bahora bazimusaba, ariko ntibahinduke rimwe bakavuga ko ari uburangare,bityo akaba abasaba ko bakwiye guhindura imikorere.
Ubwanditsi
Iyi nkuru muyikosore irimo kwibeshya, ntabwo inzu za dubai zubakiwe abatishoboye, ni umushoramali wubatse inzu azigurisha abishoboye bafite ubushobozi bwo kuzigura gusa yarazisondetse cyane kuburyo isaha nisaha zagwa ku bantu. iki kibazo kdi ntabwo aricyo HE yabajije Umutesi Solange kuko ntaho ahuriye nacyo. ayobora Kicukiro mugihe inzu za Dubai ziherereye mu karere ka Gasabo. Solange na Rubingisa babajwijwe ibibazo by’imyubakire mu karere ka Kicukiro barya iminwa nkabandi bayobozi bose dufite bakora nabi cyane.
murakoze twabikosoye