Mu gihe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gashyantare 2021 hatangijwe ku mugaragaro iburanisha mu mizi ku Rubanza ruregwamo Paul Rusebagina Nsabimana Callixte uzwi nka Major Sankara n’abandi barwanyi 19 bo mu mutwe wa FLN, abaturage batuye i Nyabimata muri Nyaruguru bagaragaje ko banyotewe kubona ababahemukiye bahabwa ubutabera bukwiye.
Muri aba baturage baganiriye na RBA barimo umugore witwa Mukashya Josephine wapfakajwe n’ibitero bya FLN byagabwe i Nyabimata kuwa Kabiri tari 19 Kamena2018, bigahitana umugabo we Munyaneza Fidele wari usanzwe ari umuyobozi wa Njyanama y’umurenge wa Nyabimata.
Mukashyaka yavuze ko ashimishijwe nuko Rusesabagina agiye gucirirwa urubanza ku mugaragaro, aho kubwe yakwishimira kubona aryozwa ibyo yabakoreye binyuze mu butabera busesuye busanzwe bwarashinze imizi ku butaka bw’u Rwanda.
Si uyu Mushyaka wagaragaje ko ashimishijwe n’ubutabera bugiye guhabwa Rusesabagina n’abandi barwanyi bo mu mutwe wa FLN gusa, kuko abaturage bose bagezweho n’ingaruka z’ibitero byagabwe i Nyabimata ya Nyaruguru bakomeje kuvuga ko batazarota babonye abo bita abagizi ba nabi babakoze munda bahaniwe ibyo bakoze.
Ibitero bya FLN byagabwe mu Ntara y’Amajyepfo, usibye umugabo wa Mukashyaka wabiguyemo, byahitanye ubuzima bw’abandi icyenda barimo n’umwana w’imyaka 13. Abapfuye barimo Habarurema Joseph w’imyaka 25, Maniraho Anathole w’imyaka 33, Mukabahizi Hilarie w’imyaka 45, Mutesi Diane Jackeline w’imyaka 28, Niwenshuti Isaac w’imyaka 17, Nteziryayo Samuel w’imyaka 34, Niyobuhungiro Jeanine w’imyaka 23 na Sine Atete Ornella w’imyaka 13.
Usibye abapfuye, Umutwe wa FLN washinzwe na Rusesabagina, mu matariki atandukanye nko ku wa 3 Kamena, 19 Kamena, 1 Nyakanga, 13 Nyakanga na 15 Ugushyingo mu 2018 warasahuye, utwika ndetse wangiza n’indi mitungo myinshi y’abaturage.
Ildephonse Dusabe