Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Maj. Willy Ngoma avuga ko kugeza ubu uyu mutwe ufite imbaraga n’ubushobozi bihagije bidashobora kuwemerera kwicara ngo urebere abanyekongo bavuga ikinyarwanda b’Abatutsi bicwa.
Maj Willy Ngoma avuga ko nk’umutwe wa M23 badashobora gutererana abavandimwe babo b’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi kuko ari cyo bagiriyeho kurwanya akarengane bakorerwa.
Ati “Niba dufite ubuzima, niba dufite ubwenge, ubu byose turabifite, rero imiryango yacu, abakobwa bacu, bashiki bacu abavandimwe bacu ntabwo tugomba kubareka, imbaraga dufite tugomba kubatabara.”
Maj Willy Ngoma agaruka ku myanzuro yafatiwe mu nama y’i Luanda muri Angola, akavuga ko yasabye impande zose ziri kurwana kubihagarika, ndetse M23 ikabyubahiriza ariko ko FARDC n’imitwe bafatanyije yinangiye.
Ati “Twe twaravuze tuti ‘yego ntakibazo rwose twebwe turashaka amahoro ntabwo dushaka intambara’ none uyu munsi impamvu turu kurwana ni uko Guverinoma ya Congo idashaka amahoro irashaka intambara, hamwe barakorana na FDLR na NYATURA, na CODECO…bashaka kudutera natwe turabasubiza, ariko twebwe turashaka amahoro cyane.”
akomeza avuga ko uyu mutwe wanagaragaje ubushake bwose bwo kubahiriza ibyo wasabwe kuko warekuye ibice binyuranye birimo Kibumba na Rumangabo.
Ati “Ariko kubera iki amacakubiri muri Congo akomeza cyane, niba umuntu ari Umututsi muri Bwiza, muri Kitchanga hose baramwica, kwica Umututsi muri Congo babifashe nko kwica akanyamaswa.”
Avuga ko igihe cyose bazabona na FARDC ikandagiye mu bice uyu mutwe wa M23 washyikirije ingabo za EAC, na bo bazahita bagaruka kuko ntakindi kizaba kizanye FARDC n’imitwe yayo uretse kwica abaturage.
RWANDATRIBUNE.COM