Amasezererano y’ingabo z’akarere k’Afurika y’iburasirazuba n’impano y’uburozi yahawe Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, aya ni amwe mu magambo ya Senateri Francine Muyumba usanzwe ari muri Guverinoma ya Tshisekedi.
Francine yakomeje avuga ko Ingabo z’akarere ka EAC zimaze amezi make mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zitarakirwa kuko zisabwa kurwanya inyeshyamba za M23 zikaba aricyo cyifuzo cy’abanye congo.
Yakomeje atangaza ko “N’ubwo dukeneye kugirana amasezerano ahamye n’izi ngabo,ntarirarenga n’ubundi bizabaho ariko duhuze imbaraga na SADC hamwe na EAC.”
Uyu musenateri yakomeje ashinja ingabo za EAC ko zaje ntizigire icyo zikora, imirwano igakomeza kubera mu burasirazuba bwa Congo mbese nk’uko we abivuga ntacyo zimaze kugeza ubu.
Nyamara n’ubwo uyu mutegetsi avuga atya izi ngabo ngo ziri gucunga ibice 2 byahoze biri mu mabnoko y’inyeshyamba za M23 nyamara abanye congo bo ntibigeze bemera koi zo nyeshyamba zavuye muduce zari zifite
Iyi mirwano imaze igihe ihanganishije izi nyeshyamba n’ingabo za Leta FARDC kuburyo kugeza ubu agace ka Masisi na Rutshuru hafi ya byose biri mu maboko ya M23
Inyeshyamba za M23 zikomeje guteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo kandi ingabo za EAC zihari, ibintu bidasonutse utabona uko uvuga,kuko wakwibaza icyo zaje gukora?
Uwineza Adeline