Imbere y’Inteko y’Akanama gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, uhagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Muryango w’Abibumbye yavuze ko igisirikare cyabo kidafite imbaraga zo kurinda abaturage b’iki Gihugu no guhangana n’imitwe y’inyeshyamba nka M23 ngo kuko uyu mutwe ufite abawuri inyuma.
Byatangajwe na Ambasaderi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Muryango w’Abibumbye, Georges Nzongola-Ntalaja kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Kamena 2022.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ndetse n’uyu munyapoliti yongeye kubigarukaho muri iyi nteko, aho yavuze ko u Rwanda rwakunze kuba intandaro y’ibibazo by’umutekano mucye muri Congo.
Ambasaderi Georges Nzongola-Ntalaja yavuze ko mu buyobozi bwa M23 harimo abatari abanye-congo ndetse ko hari amazina 78 y’abayobozi bakuru b’uyu mutwe badakomoka muri Congo.
Ubwo yagarukaga ku byagiye bitangazwa n’abandi banyapolitiki bari muri iyi nteko, Ambasaderi Georges Nzongola-Ntalaja yavuze ko igisirikare cy’Igihugu cye gifite inshingano zo kurinda abaturage bacyo ariko ko cyamaze guhinduka kubera amasezerano yagisabaga kwihuza n’abandi, akavuga ko abajemo ari Abanyarwanda.
Ati “Numvise hari uvuga ngo Congo ifite inshingano zo kurinda imipaka yayo n’abaturage bayo, ni byo rwose. Ariko se ni nde uhora udusaba kwinjiza Abanyarwanda mu ngabo zacu, si wa Muryango Mpuzamahanga? Buri gihe iyo habaye umutwe witwaje intwaro woroheje, muratubwira ngo mukwiriye kuganira bikarangira abantu binjijwe mu gisirikare.”
Yakomeje agira ati “Dufite igisirikare cyinjiriwe, none murashaka gute ko icyo gisirikare kirinda abaturage? Ntabwo ari igisirikare gikorera igihugu cyacu gusa ahubwo harimo ababa bari gukorana n’umwanzi.”
U Rwanda rwahakanye ko rudafasha umutwe wa M23 ndetse na wo ubwawo wavuze ko nta bufasha na buto uhabwa.
Uyu mutwe ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye muri Congo, wavuze ko nta ngabo zifite ubushobozi bwo kuwuhagarara imbere ndetse ko utanatewe ubwoba n’itsinda ry’ingabo rihuriweho ry’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
RWANDATRIBUNE.COM