Uyu munsi tariki ya 29 Gicurasi 2022, mu murenge wa Muko, Akarere ka Musanze harasiwe Imbogo yari yatoroste Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Iyi mbogo bikekwa ko yatorotse ku mugoroba wo kuwa Gatandatu ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba yarasiwe mu murenge wa Muko, imaze gukomeretsa abantu batatu.
Mu bo yakomerekeje harimo umugore Mukarugwiza Agnes w’Imyaka 34. Yahuye nayo imukubita ihembe yitura hasi, irangije iramukandagira imwangiza bikomeye mu nda ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Musanze nacyo kimwohereza mu Bitaro bya Ruhengeri ngo yitabweho.
Mu bandi yakomerekeje harimo n’umwana w’imyaka 13 wo mu Murenge wa Nyange n’umugabo wo mu Murenge wa Cyuve wikubise hasi ari kuyihunga bikamuviramo guta ubwenge ntabashe kuvuga.
Iyi mbogo yinjiye mu Mujyi wa Musanze inyuze mu Murenge wa Cyuve yinjira muwa Muhoza imanuka ahitwa Nyamagumba, Kabaya yinjira mu Murenge wa Muko mu Kagari ka Kivugiza mu Mudugudu wa Susa ari naho yarasiwe.
Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, SP, Alex Ndayisenga, yashimye intambwe abaturage bamaze kugeraho rwo gutanga amakuru mu gihe babonye hari inyamaswa yasohotse Pariki aho kwihutira kuyica.
Yagize ati “Turashimira abaturage uko bitwara mu gihe babonye inyamaswa isohotse muri Pariki aho bihutira kubimenyesha Polisi n’izindi nzego kugira ngo aho bishoboka isubizweyo itaragira uwo ikomeretsa. Dusanga kugeza ubu baramaze gusobanukirwa akamaro ko kuzibungabunga birinda kuba bazica igihe zasohotse Pariki cyane cyane kuzishobora kuribwa.”
Yakomeje agira ati “Nyuma yo kuraswa yajyanwe n’abashinzwe kubungabunga umutekano wa Pariki kugira ngo itabwe hirindwa ko hagira abaturage bashobora kuyirya kandi ishobora kuba irwaye.”
Iyi ni imbogo ya gatatu bimenyekanye ko yapfuye muri uyu mwaka kuko muri Mutarama izindi mbogo ebyiri z’ibimasa zarwanye zikicana.
UWINEZA Adeline