Nyuma y’uko inyeshyamba za M23 zirukanye mumujyi wa Bunagana , abasirikari bagata imbunda bari bafite bagahunga ,kugeza ubu Biravugwa ko imbunda yo mu bwoko bwa BM 21 FARDC yakoresheje irasa mu Kinigi yafashwe na M23.
Iyi mbunda ikururwa n,imodoka y’igikamyo kinini FARDC yakoreshaga mu kurasa mu kinigi iri mu maboko ya M23
nkuko byemezwa n,isoko y,amakuru ya rwandatribune iri mu mujyi wa Bunagana,bivugwako ubwo ingabo za M23 zagotaga ingabo za Leta ibifaru bibiri n,ikamyo yakururaga imbunda ya BM 21byatawe mu mujyi wa Bunagana bisigara mu maboko ya M23.
abahanga mu bya gisilikare bavuga ko iriya mbunda ya BM 21 yavumbuwe n,abarusiya mu mwaka wa 1960,mu gihe cy’intambara y’ubutita, imbunda BM_21 ifite ubushobozi bwo gutera ibisasu mu ntera ya Km45 ikaba ifite agaciro k,ibihumbi 50 by,amadorari y,Amerika.
Uwineza Adeline