Ibi ni ibyo umukandida ku mwanya wa perezida w’ishyaka Green Party yagejeje ku baturage b’akarere ka Kirehe kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Kamena 2024.
Ni ku munsi wa kane hatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya wa perezida ndetse n’abadepite byatangiye tariki 22 Nyakanga mu karere ka Gasabo.
Dr Frank Habineza yasobanuriye abaturage b’akarere ka Kirehe ko uburyo abagororwa bafatwa butubahiriza uburenganzira bwa muntu, akomeza avuga ko ubusanzwe abagororwa mu magereza atandukanye batungwa n’impungure, gusa ngo ngo ko amahirwe yabo yaba kuzatora Dr Frank Habineza.
Dr Frank Habineza yongeye gutsindagira ko natorwa azakuraho igifungo cy’iminsi 30 ishobora no kurenga ko azabikuraho umuntu ntajye afungirwa ubusa ndetse nanafungwa ajye yishyurwa na Leta.
Cyubahiro samweli abaza ikibazo niba koko ibyo bizeza abaturage babikora bakabavuganira cyangea niba aba ari ukugira ngo bazabatore akomoza ku kijyanye no gufungwa iminsi 30 yagateganyo yasubijwe atya”
Dr Frank Habineza yasubije ati” Yego rwose imvugo niyo ngiro. ntabwo dusezerana ibyo tudashoboye gusohoza ntabwo tuzemera ko abantu bafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Dr Frank Habineza akomeza kumumara intugunda yamusubije ati” nimuntora nzashyiraho ikigega gitanga indishyi kubafungwa nyuma bakaza kugirwa abere” muzatore Dr Frank Habineza tuzasohoza ibyo tubasezeranyije.
Rwandatribune yashatse kumenya byimbitse ku mihigo igendanye n’ubutabera na gahunda yo kugaburira abagororwa indyo yuzuye nuko ibaza Dr Frank Habineza niba ntacyo abagororwa bazajya bishyura nyuma yo kuva muri gereza adusubiza atya:
Ati” Abagororwa nabo ni abantu nkuko nabivuze rero imyaka yose yamara agororwa azajya arya neza ntabwo ibiryo babyishyuza”.
Umukandida ku mwanya wa perezida yanashimangiye ko natorwa azashyiraho ikigega mu karere ka Kirehe gifasha abaturage baho kurandura ubushomeri cyane cyane bwiganje mu rubyiruko, kugabanya imisoro ku bacuruzi n’ibindi.
Dr Ambassador Frank Habineza ni umwe muri batatu bahatanira kuba perezida w’u Rwanda, ishyaka Green Party rikaba ryaratanze n’abakandida depite biyamamaza kuyobora mu nteko ishinga amategeko 50, 24 muri bo akaba ari abagore.
Icyitegetse Florentine
Rwandatribune.com