Imfungwa zigera kuri 2500 zishinjwa kugira uruhare muri jenoside, zigiye kujya zisohoka mu magereza atandikanye buri mwaka, byavuzwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène asaba ko bajya babakira nk’abaturage nk’abandi.
Byatangajwe kuri uyu wa 19 Ukwakira 2023, ubwo Minisitiri Bizimana yabivugaga mu biganiro ubwo hitabirwaga ibiganiro bifatiye ku ntambwe imaze guterwa mu kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa mu banyarwanda.
Aha hari abayobozi kuva ku rwego rw’Umudugudu, urubyiruko ruhagarariye urundi n’izindi nzego zitandukanye zo mu Ntara y’Iburasirazuba bitabiraga ibiganiro ku ntambwe imaze guterwa mu kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, inzitizi zikigaragara n’ingamba zigomba gufatwa mu gushimangira Ubunyarwanda nk’isano iduhuza twese.
Uhereye igihe hatangiye kwifashishwa inkiko Gacaca mu kuburanisha abagize uruhare mu gutegura no gukora jenocide yakorewe abatutsi mu 1994, abagiye bamenyekana bagakatirwa imyaka 25, y’igifungo, umwaka utaha bagiye gutangira kujya bafungurwa.
Minisitiri Bizimana yabajijwe ikibazo cyabazwa na buri wese ,aho yabajije k’ubagiye gusohora mu magereza, uko bazabana nabo biciye ababo? yasubije ko abagororwa bahawe inyigisho zihahije z’uburyo bagomba kubana n’abandi.
Yagize ati “Dufashe ikigereranyo wenda guhera mu mwaka utaha wa 2024 mu myaka itanu iri imbere, hazajya harangiza igihano abantu bari hagati 2000- 2500 mu bakoze Jenoside buri mwaka. Birumvikanisha ibintu bibiri, icya mbere ni ngombwa gutegura umuryango Nyarwanda muri rusange, ni ngombwa gutegura imiryango yabo bazaza basanga. Yaba abo bashakanye, yaba abo basize kuko ubu abana ni abagabo n’abagore bubatse.”
Yakomeje agira ati “ Ni ngombwa kandi gutegura abacitse ku icumu n’ababakomokaho, biciwe n’abo bantu kugira ngo dushobore gukomeza kubana.”
Minisitiri Bizimana, yihanangirije ubuyobozi kujya bugira ibiganiro nko mu nama byerekeye ku mibanire y’umuntu n’undi, ndetse n’abakoze icyo cyaho ko batagomba gukomeza kugira cyangwa kugaragaza ingengabitekerezo nk’uko babyigishije aho bari bari mu magereza, akomeza anasaba abazafungurwa kuzagira umurimo bajya bakora mu rwego rwo kwiteza imbere kuko ngo burya iyo ntacyo ukora ntiwabura kwanduranya.
Niyonkuru Florentine