Rimwe mu mapeti ahambaye abaho mu gisirikare habamo n’irya Jenerali, mu Rwanda iri peti niryo rikuru ryabayeho. Uwabaye imfura mu kurihabwa akaba ari Jenerali Marcel Gatsinzi, wabonye iri peti mu 1976, arikuye mu ishuri rikuru rya Gisirikare I Bruseli mu Bubirigi iki gihug akaba ari nacyo abamo kugeza ubu aha ni naho yakoreye ubukwe ejo bundi muri Ambasade y’u Rwanda.
Jenerali Malcel Gatsinzi yavutse kuwa 09 Mutarama 1948 muri Kigali,yize amashuri yisumbuye muri Koleje yitiriwe mutagatifu Andereya I Nyamirambo, arangiza mu 1968, iki gihe yahise atangira mu ishuri rya Gisirikare, asoza afite ipeti rya S.Liyetona ( Second Lieutenant) mu 1970 nyuma y’umwaka umwe gusa yagiye gukomereza amasomo ye ya gisirikare mu Bubirigi mu 1971 mu ishuri ryitwa Heverlee akomereza I BUruseli aho yavuye mu 1976 ari Jenerali.
Uyu mu jeneral uherutse kwisazura dore ko ageze muza bukuru ibirori bye byabereye muri Ambasade y’u Rwanda I Buruseli mu Bubirigi
Uwineza Adeline
Uratubeshye kuko 1976 Général wari uhari ni Juvenal Habyarimana.
Iyi nkuru ntabwo yuzuye, 1976 ko nduzi na Gen.habyarimana atari full general! Ese yavuye mu Rwanda ryari! Akora iki iburuseli, kuva yavuka uwo niwe mufasha wa mbere agize!
Uratubeshye cyane ntabwo waba jenerari mu myaka itagera ku icumi winjiye igisirikare Kandi SI nawe mfura muri ba Jenerari ngira ngo na His Excellence yamutanze kuribona
Ipeti rya Jenerali yariboneye muri RDF nyuma yo kwiripotinga. Mujye mukora ubucukumbuzi mwo kwandika ibintu bipfuye nkibi.