Abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, bakomeje kugarizwa n’imibereho mibi iteye inkeke, bituma abababonye n’ababazi bose bahora bibaza icyakorwa ngo na bo bace ukubiri n’iyi mibereho, ngo bagendane n’abandi Banyarwanda mu iterambere.
Ni ikibazo abasigajwe inyuma n’amateka na bo ubwabo bibaza, babura igisubizo bati “Keretse hagize utubariza ubuyobozi kuko twe ntabwo tuzi iherezo ryabyo.”
Tariki Belancille uri muri aba baturage bo muri iki cyiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu Murenge wa Nyange, avuga ko na we ubwe ababazwa n’ubuzima bubi bwababayeho akarande.
Yagize ati “Urebye nitwe twirirwa dusabiriza nyine nkuko ubibona, n’ubu ngiye gusaba. Akenshi mbona ibyo ngaburira abana banjye ari uko mvuye guhumba ibirayi, ngafasha abaturanyi guhungura ibigori cyangwa akandi kazi bakampa intica ntikize ariko kuko ntabyo mba nejeje mfa kubifata nyine none nagirante?”
Akomeza avuga ko atazi iherezo ryabyo. Ati “Keretse ubuyobozi bushyizemo ubutwari bukareba uko bubigenza naho ubundi nanjye sinzi icyo twakora ngo ubukene buducikeho, nkubu ndara mu mazi igihe imvura yaguye kuko nabuze ubushobozi bwo kugura amabati ngo nsimbuze ayo bari banyubakiye amaze kuba imyenge gusa.”
Asaba ubuvugizi ati “Munkorere ubuvugizi ndebe ko narara mu nzu nk’abandi, ndara mu mazi, ubwo imvura igiye kugwa sinzayikira ni ukurara mpagaze kuko sinasinzira imvura irikungwaho.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Vedaste Tuyisenge yavuze ko bagiye gukurikirana icyo kibazo.
Ati “Tugiye gukurikirana icyo kibazo kuko uwo na we ni Umunyarwandakazi turebe niba ari ku rutonde rw’abatishoboye na we afashwe cyane ko Leta igenda ifasha abatishoboye buhoro buhoro.”
Charlotte MBONARUZA
RWANDATRIBUNE.COM