Mu ntara y’Amajyaruguru, mu karere ka Musanze hafunguwe club y’umukino mushya wa Fancing uje usanga indi mikino njya rugamba yarisanzwe ihaba, ukaba ufite umwihariko.
Kuri icyi cyumweru taliki ya 14 Nyakanga 2019 mu nzu mberabyombi y’Umurenge wa Muhoza ,Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru hafunguwe Club y’umukino wa Fancing yitwa Aigles Fencing Club Martial Art. Uyu mukino ukaba ukinwa hakoreshejwe inkota, uyu nawo ukaba ari umwe mu muryango w’imikino njyarugamba.
Perezida wa Aigles Fancing Club Martial Art witwa NGENDAHIMANA Isiak wari usanzwe afite club y’abakina umukino wa Kungu-Fu wakabije inzozi ze afungura iyi Cub muri aka karere ka Musanze anariho uyu mukino watangiriye mu Ntara y’Amajyaruguru, nyuma yuko nawe abonye uko ukinwa byamukumbuje kuwiga binamutera kuwukumbuza abandi abinyujije muri iyi Club yafunguwe uyu munsi, kubwe yabonye abantu benshi batinya ya mikino y’indi harimo karate , Kungu-Fu ahitamo kuzana n’uyu kuko wo woroheye buri wese.
Umwe mu bakinnyi witwa UWIHOREYE Tufaha, akaba umukobwa ufite ubumenyi kuri uyu mukino dore ko yavuze ko awumazemo imyaka igera mu 9, avugako uyu mukino yawukundiye ko ukinwa na buri wese, aho yatanze urugero agaragaza ko utabongamira amahame y’idini runaka waba urimo kuko we ubwe bitamubuza kuwukina yitandiye doreko asengera mu idini rya Islam, ikindi kandi avugako ukinwa n’abantu bari mu kigero icyaricyo cyose cy’imyaka waba ufite, avuga utasaba aho gukinira habugenewe ko no mu rugo wawuhakinira, kdi ikindi akaba ari umukino usaba gukoresha umubiri ariko cyane cyane ubwonko.
Ngabonziza Arbert, Perezida wa Rwanda Fancing Federation wanafunguye iyi Club ku mugaragaro yabitangarije umunyamakuru wa rwandatribune.com, yavuze ko uyu mukino wageze bwa mbere mu Rwanda muri 2012, aho wazanwe na Jean de la Paix warusanzwe akina umukino wa Rugby aho yahwukuye mu mahanga bitewe nuko yawubonye ari mwiza biba ngombwa ko awuzana mu gihugu cye cy’amavuko cy’u Rwanda.
Yakomeje avuga ko uyu mukino utandukanye n’indi yose kuko wo ukinwa n’abantu bari mu kigero runaka, aho kuva ku myaka 5 kugeza ku myaka 80, gusa ngo haracyari imbogamizi zo gusakaza uyu mukino mu gihugu cyose ,aho yasabye minisiteri y’umuco na Siporo(MINISPOC), inafite mu nshingano zayo imikino, ko uyu mukino waterwa inkunga nkuko n’indi mikino hano mu Rwanda isanzwe ifashwa cyane cyane bafashwa mu gutegura Amarushanwa atandukanye mu gihugu doreko irushanwa baheruka ariryakozwe mu kwibuka Abasporif bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Iyi Club yafunguwe i Musanze ikaba igizwe n’abanyamuryango anaribo bakoze imyiyereko kuri uyu munsi, bagera kuri 15 harimwo abakuru n’abana, abakobwa akaba ari 8 n’aho abahungu akaba ari 9.