Umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ukomeje kuvuna umuheha muri RDC ukongezwa undi, dore ko ari wo usa nk’urwaniririra Igisirikare cy’iki Gihugu. Hagaragajwe uburyo abasirikare bakuru ba FARDC baza kuganiriza FDLR bayiha amabwiriza y’urugamba.
Uyu mutwe wamaze gushyirwa mu mitwe y’iterabwoba, ni umwe mu yenyegeje intambara ibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo dore ko kuva abawugize bagera muri iki Gihugu bakomeje kwica abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ni na wo ntandaro y’ivuka rya M23 ikomeje kurwanira uburenganzira bw’Abanyekongo b’Abatutsi bakomeje kwicwa na FDLR.
Gusa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagiye ivuga imvugo zivuguruzanya kuri uyu mutwe wa FDLR aho bamwe mu bategetsi bagiye bavuga ko utakibaho ko n’abawusigayemo ari amabandi adahangayikishije.
Abandi bategetsi bo bakemeza ko uyu mutwe uhari kandi ufite icyo uhirimbanira cyiza nubwo ntawutazi ko ari wo ukomeje kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere.
Uyu mutwe wo ubwawo wagiye wemeza ko uhari kandi ko uzashyirwa ari uko ufashe u Rwanda, aho wanagiye ugirana ibiganiro n’ibitangazamakuru mpuzamahanga.
Ni na wo uza imbere mu rugamba FARDC iri kurwanamo na M23, nubwo uyu mutwe wa M23 ukomeje kwivugana benshi mu barwanyi ba FDLR ndetse n’abasirikare ba FARDC.
Kuri ubu hagaragaye ifoto igaragaza bamwe mu basirikare ba FARDC bakuru bari kuganiriza abarwanyi b’umutwe wa FDLR, basa nk’abari kubaha amabwiriza y’uburyo bagomba kwitwara mu rugamba.
Iyi foto igaragaza umwe mu basirikare ba FARDC mukuru yasanze abarwanyi ba FDLR mu birindiro byabo, ababwira icyo Guverinoma ya Congo ibakeneyeho.
RWANDATRIBUNE.COM