ubuyobozi bw’Impuzamashyaka MRCD-Ubumwe n’uwari umukuru wayo Lt.Gen Wilson Irategeka afatanyihe na Gen.Jeva nibo bashinjwa ubugambanyi bwo kuba baricishije, Gen.Major Ndikuryayo Joseph alias Sinayobye Barnabe Morani
Ubwo hari kuwa mbere 30 Nzeli 2019,saa mbiri za mu gitondo Gen.Maj Sinayobye Barnabe alias Morani yaburiwe irengero aho yaratuye mu mujyi wa Dar salam mu gihugu cya Tanzaniya.
Umugore we w’umurundikazi avuga ko umugabo we yasohotse mu gitondo sakumi n’ebyiri za mugitondo nk’ugiye kureba umuntu hafi aho nyuma y’aho ntiyongeye kumuca iryera.
Yagize ati: ” yasohotse nk’ugiye hano ku irembo,yari yambaye inkweto za kamambiri anavugira kuri telefone sambiri n’igice nibwo namuhamagaye nsanga telefoni ye itakiri k’umurongo.”
Muri Kanama 2016 Generali Morane yoherejwe mu gihugu cy’u Burundi nka Military attached wa CNRD Ubwiyunge kandi akomeza inshingano ze nk’umuvugizi aho yakoreraga mu biro by’iperereza SNR hamwe n’ikipe ya RNC irimo Cpt.Mugisha Sande Rachid,Tharcice Biraguma na Col.Rihard bose bari akadasohoka mu biro bya Gen.Gervais Ndirakobuca alias Ndakugarika.
Bamwe mu mpunzi z’abanyarwanda bari mu bihugu bya Tanzania na Zambia batifuje ko amazina yabo atangazwa barashinja ubuyobozi bw’Impuzamashyaka MRCD n’umukuru wayo Lt.Gen Wilson Irategeka ubugambanyi bwo kuba baragurishije Gen.Major Ndikuryayo Joseph alias Sinayobye Barnabe Morani kugeza ubu akaba ntawuramenya irengero rye kuva kuri uyu wa 30 Nzeli uyu mwaka.
Impanvu bashingiraho ngo ni uko Gen.Major Ndikuryayo Joseph alias Sinayobye Barnabe Morani, yarahawe akayabo k’amadorari ibihumbi ijana ngo yo kugura intwaro zo koherereza ingabo ziri muri Nyungwe birangira ayakubise umufuka yigira muri Tanzania ingabo za FLN zikubitwa inshuro zimwe zihungira mu Burundi Leta y’u Burundi ntiyazuyaza izishyikiriza Leta y’u Rwanda.
Ikindi bashyingiraho bashinja Bwana Lt.Gen Irategeka Wilson kugambanira Gen.Morane nuko hari ibaruwa Bwana Sinanyobye Barnabe yandikiye Umuyobozi wa CNRD na FLN yo kuwa 27.08.2018,ashinja bamwe mu bayobozi kuyoboza igitugu n’ubwiru,kudakora inama,kurema agatsiko gafata ibyemezo bidafitiye akamaro ishyaka,irondakoko n’irondakarere ndetse no kutitwararika ku mategeko y’ishyaka.
Uwo twaganiriye yagize ati: ” Gen.Sinayobye yari ntituzamwibagirwa yari umugabo uzi gushyira mu gaciro,yaturwanyeho za Tingi Tingi we n’ingabo yari ayoboye araturokora,icyo tumuziho nayo mafaranga bamushinja n’ukumubeshyera kugirango bamwikize kuko ntashigikiraibinyoma,niwamuntu uhagarara k’ukuri kwe yewetuzaba tureba iby’iyi opozisiyo ya MRCD,twari twarabivuze
Muri iyi baruwa dufitiye kopi Gen.Maj Ndikuryayo Joseph yateruye agaragaza uruhare yagize mu iterambere ry’ishyaka CNRD ndetse n’ubwo agikomeza.Yasabye umuyobozi we yandikiye iyo baruwa kudafata iyo nyandiko nko kwigumura cyangwa se gushaka kugaragaza ibigwi kuko ngo kuri we urugamba rwari rugikomeje.
muri iyi baruwa yagaragaragamo imvugo isa n’iy’uwihebye Gen Maj Sinayobye avuga ko icyo agamije ari ukugira ngo uzayisoma wese azumve neza kandi ahe agaciro ibibazo byugarije ishyaka CNRD maze bishakirwe umuti uganisha ishyaka CNRD ku ntego yaryo ariyo kubohora abanyarwanda,arangiza agira inama abanyarwanda baba hanze kudasesagura imitungo yabo ngo baratanga imisanzu muri MRCD kuko isigaye ku kaguru kamwe.
Gen Maj Sinayobye akomoka mu cyahoze ari Gikongoro ubu ni mu karere ka Nyamagabe.yize muri petit seminaire ya Karubanda i Butare.yinjiye muri ESM mu mwaka w’1994 muri cyiciro cya 35 ya ESM aza gukomereza i Kigeme ho ku Gikongoro,yahunze afite ipeti rya Adjudent eleve akomereza amasomo ya gisilikare ahitwa iBurongi muri Kivu y’amajyepfo ahakura ipeti rya Su Liyetona nyuma ahungira muri Congo Brazaville ahitwa Rukorera muri 1998 yaje kugaruka muri Equateur mu gice cya ba FDLR cyiswe Abadusuma,muri 1999 yakomereje amasomo ye muri Kaminuza ya Lubumbashi ahakura impamyabumenyi mu mateka ari mu bashinze CNRD UBWIYUNGE anayibera Umuvugizi akaba kandi yari Umuyobozi wungirije wa Komanda FLN.
Mwizerwa Ally