Aho Lt.Gen Mudacumura apfiriye,ese umutwe wa FOCA yari akuriye ubayeho ute?urupfu rwe rushyirwa ku mutwe wa Gen.Omega
Kuwa 18 Nzeri 2019,nibwo hamenyekanye urupfu rwa Gen.Mudacumura,inkuru yatunguranye muri benshi bitewe n’uko yari azwi nk’indwanyi nkuko mu kivugo cye yagiraga ati:Ndi mukanda ukandagira ababishya nkaba Muhambazima wa Rwagitinywa!
Ubwo hagomba guterana inama nkuru ya Etamajoro ndetse n’ubuyobozi bwa Politiki bwa FDLR nibwo ingabo za FARDC zubikiriye ibirindiro bikuru bya Lt.Gen Mudacumura muri icyo gitondo,habaye kurasana gake kuko uburinzi bwari buhari bukuriwe na Majoro Togole butanashije guhagarara imbere yawa mutwe udasanzwe wa HIBOU SPECIAL ,amaguru abangirwa ingata.
Icyatunguranye n’uko muri iyi nama Gen.Majoro Ntawunguka Pacifique Omega yari umutumirwa ariko akirwaza bias naho yari afite amakuru y’icyo gitero,si Gen.Omega gusa ,Gen Byiringiro Victor Perezida wa FDLR na Gen.Dominique ukuriye Mai Mai Nyatura n’umutwe w’Abahutu b’Abakongomani nabo bayisibye nta mpamvu izwi.
Ibi byose bikerekana ko hari amakuru yari azwi y’iki gitero cyahitanye Lt.Gen Mudacumura na bagenzi be barimwo aba ofisiye batari bahawe isiri na Gen.Omega,benshi mu ba FDLR batashatse ko amazina yabo atangazwa baganiriye n’isoko ya Rwandatribune iri iTongo n’uko Gen.Omega yari neza iby’iki gitero kuko hari hamaze iminsi avugana na bamwe mu ngabo za FARDC,kandi bakaba basanga Gden.Omega ashobora kuzatungurana akitahira kuko abana n’umuryango we babayeho neza mu Rwanda.
Ese FDLR ibaye ite nta Mudacumura Sylvestre?
Gen.Mudacumura akimara gupfa byaragoranye cyane kugirango haboneke umusimbura, bitewe no kutumvikana no gupingana kwari hagati y’abayobozi bakuru na n’ubu bikiri uko, kugeza ubwo hateranye inama yahuje Abayobozi b’uyu mutwe bo ku rwego rwa gisilikare n’urwa gisivile, aho benshi batashakaga Gen.Omega ahubwo bakifuza ko uwitwa Gen.Niyo Tedeum ariwe wamusimbura.
Uko gushaka gufata umwe mu basirikare bato ngo bamuzamure mu ntera maze bamwimike ku buyobozi bwa FOCA, kuko batashakaga Ntawunguka ariko ntibyakunda kuko Gen Ntawunguka nawe yari afite umubare munini w’abamushyigiye n’ubwo wari wiganjemo abasirikare bato gusa,byamuhaye amahirwe yo kuyobora FOCA.
Akimara kugera k’ubuyobozi bwa FOCA yatangiye guhindagura abayobozi benshi ndetse abandi baricwa batezwe ibico,abandi bararogwa ,mu batezwe ibico(ambuscade) twavuga nka Ajida Niyoyo,Col Karebu,Gen.BDG Karebu ,Gen.Secyugu,naho abishwe n’uburozi ni Cpt Bubu Richard,Col.Ndekwe ukirwaye,na Gen.Mazizi wapfuye mu minsi isize.
Ikindi cyabye n’agahimano katurutse ku mafaranga yambuwe ingabo za FARDC mu gico cyari cyatezwe FDLR yambura abasilikare ibihumbi 168 by’amadorari imikoresherezwe yayo mafaranga ntiyabashijwe kunvikanywaho aho Perezida wa FDLR yasabaga ko ayo mafaranga yagura Bote n’imyambaro by’abasilikare ariko Gen.Omega akabyanga ngo kwaba ari ukubateteshya.
Nsoza iyi nkuru sinabura kuvuga ku gitero cyagabwe kuri Ambasaderi Lucas w’ubutaliyani ,muri icyo gitero Nyakwigemdera Lucas akaba yarambuwe ibihumbi 80 by’amadorali ayo mafaranga nayo bakaba batarashobora kuyunvikanaho uburyo yakoreshwa nabo agomba guhabwa,ubu ayo mafaranga akaba yarahwe Gen,Gakwerere ngo ayabike,soma inkuru ijyanye nabyo https://rwandatribune.com/drcamafaranga-yambuwe-ambasaderi-lucas-yateje-umwiryane-mu-buyobozi-bwa-fdlr/
Mwizerwa Ally
Komeza urebe amakuru mashya mu buryo bw’amashusho ufunguye iyi videwo