U Burundi bwatangaje k’umugaragaro ko imipaka ibahuza n’igihugu cy’abaturanyi cy’u Rwanda ifunguye, nyuma y’imyaka itari mike warafunzwe.
Kuva kwa 30 Nzeri abantu bambere nibwo binjiye mu Rwanda ndetse ibinyamakuru bimwe na bimwe bikemeza ko imipaka ifunguye nyamara ubuyobozi buricecekera ntihagira igitangazwa.
Kugeza ubu ariko u Burundi bwamaze kwemera ku mugaragaro ko imipaka ibuhuza n’u Rwanda ifunguye, ariko busaba ko u Rwanda rwabuha abagize uruhare mu igeragezwa rya Coup d’Etat yapfubye mu 2015.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Amb. Albert Shingiro yemeje ko bafashe icyemezo cyo gufungura imipaka ibahuza n’u Rwanda ku nyungu z’abaturage, ariko ngo ikibazo ntaho cyagiye.
Ati “Dukora uko dushoboye kose ngo tubane neza kandi ibintu bigeze kure, n’ubwo inzira ikiri ndende, wabaza uti ko mwari mwavuze ko imipaka izafungurwa ari uko abashatse guhirika ubutegetsi bahawe u Burundi, baba barageze mu Burundi?
Icyo nakubwira ni uko abashatse guhirika ubutegetsi mu 2015, benshi baracyari muri icyo gihugu, ibiganiro birakomeje, ntabwo twareka gufata ibyemezo byorohereza abaturage bacu kubera icyo kibazo kuko ari ikibazo gishobora gufata igihe kitari gito.”
Amb. Albert Shingiro akomeza avuga ko igisambo kitakwiba ngo gihungire mu rugo rw’umuturanyi maze ngo mukomeze mubane neza, kandi uwo mujura bakomeza kumugaburira ndetse banamuryamisha (kumucumbikira), akavuga ko yizeye ko u Rwanda ruzacyemura ikibazo hagati y’ibihugu imigenderanire idakomwe mu nkokora.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda ashima iki cyemezo cyo gufungura imipaka, ibyo koherereza u Burundi abagerageje guhirika ubutegetsi, byo ngo bizakurikiza amategeko ntabwo ari amarangamutima.
Yagize ati “Umubano w’ibihugu byombi ni ngombwa, kubahiriza amategeko n’amahame twashyizeho umukono biruta uwo mubano, ntabwo umuntu yambuka umupaka agata ibintu bye, umuryango n’abana cyangwa se akabazana bose akina, ibyo yaba yakoze byose banza uwo muntu ureke ashire impumu noneho hanyuma murebe icyo amategeko twashyizeho umukono nk’ibihugu byombi avuga.”
Alain Mukuralinda akomeza avuga ko Minisiteri z’Ubutabera mu bihugu byombi ziganira kuri aba bantu bagerageje guhirika ubutegetsi mu Burundi, ndetse hazakurikizwa icyo amategeko ateganya hatagendewe ku marangamutima.
Agashimangira ko iki kibazo kitagatumye ibihugu byombi biba abanzi ndetse ngo bibangamire ubuhahirane bw’abaturage ku mpande zombi, ibi ngo bakwiye kubirenga abaturage bataharenganiye, kandi nta we ukwiye kwidegembya yarakoze ibyaha.
Iyi mipaka yafunzwe ku mugaragaro muri 2016 nyuma yo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Petero Nkurunziza
Uwineza Adeline
UBUTEGETSI BWUYU NDAYISHIMIYE NTIBUSHIKAMYE NI UGUKANGATA GUSA NTIBURASOBANUKIRWA NEZA INKOTANYI!!!
UHUNGIYE MURWANDA NTAHABWA UBURUNFO KABONE IBYAHA YABA YARAKOZE ARIKO ABARUNDI BAHORA BAHA URWANDA ABARURWANYA!!!
NZABA NDEBA AMAHEREZO YUBU BUTEGETSI BW’IBURUNDI NDABONA NABWO BABURINDAGIZA NGO BWAKINNYE DIPLOMATIE.
IKIBABAJE NTIBURAMENYA IKIPE BURIMO GUKINA NAYO!!!