Nkuko rwandatribune.com ibikesha kigali today.rw, ngo mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 01 Kanama 2019, Abatuye umujyi wa Rubavu basanzwe bakoresha imipaka y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo babyutse basanga hari amabwiriza avuga ko nta wemerewe kwambuka, ndetse n’Abanyekongo batemerewe kwambuka ngo baze mu Rwanda.
Nk’uko umunyamakuru wa Kigali Today na KT Radio uri i Rubavu abibwiwe na bamwe mubashatse kwambuka, ngo mugitondo cyo kuri uyu wa kane ahagana saa kumi n’ebyiri za mugitondo, ngo abari ku mupaka bakoreshejwe inama n’umwe mu bayobozi b’Intara y’Uburengerazuba, ababwira ko imipaka ikora kuri Goma ibaye ifunzwe kubera indwara ya Ebola ikomeje kuvugwa hakurya.
Uyu muyobozi ngo yasabye kandi aba baturage gutuza bagakorera mu Rwanda, kuko nta Ebola irahagera, avuga ko ngo igihe umupaka uzaba ufunguye bazabimenyeshwa.
Ubuyobozi bushinzwe kurwanya ebola muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kuri uyu wa gatatu bwemeje ko habonetse undi murwayi wa Ebola ndetse iramuhitana.
Prof. Jean Jacques Muyembe ukuriye itsinda rya leta rishinzwe kurwanya ebola muri Congo yemeje ko umuturage wabonetseho ebola yapimwe akayisanganwa kuwa 30 Nyakanga 2019 yitaba Imana mu gitondo kuwa 31 Nyakanga 2019.
Umuturage wagaragayeho yari avuye mubice bya Ituri aho yakoraga akazi ko gucukura amabuye, Prof Muyembe avuga ko umurwayi yakurikiranuwe n abaganga ahitwa Kiziba kuwa 13 Nyakanga akurikiranwa n abaganga kugeza ubwo kuwa 30 Nyakanga agaragaza ibimenyetso bya Ebola bimuviramo no kwitaba Imana.
Kongera kugaragara k’umurwayi wa ebola mu mujyi wa Goma ni inkuru y inshamugongo kubatuye umujyi wa Goma bari bizeye ko ikibazo cyarangiye.
Naho Ubuyobozi bw akarere ka Rubavu gakomeje ibikorwa byo kwirinda ebola ko yakwinjira mu Rwanda higishwa uko ebola yirindwa, kwirinda kujya muri Congo no kwirinda gusuhuza no gukorakora ibyo babonye, kongera isuku no kunyura ku mipaka yemewe bagapimwa ebola.
Mu mujyi wa Goma mu gitondo kuwa 31 Nyakanga ingendo z amato ajya bukavu zari zahagaritswe kubera gushaka abahuye nuyu murwayi wa Ebola nyuma yuko bimenyekanye ko hari umugore wahuye n umurwayi washakaga kujya Bukavu, Ubuyobozi bw urwego rushinzwe abinjira n abasohoka mu mujyi wa Goma bakajije ibikirwa kubyambu n ikibuga cy indege cya Goma.