Hashingiwe ku miterere y’icyorezo cya Covid-19, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’gihugu yashyize imirenge itandatu yo mu turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru muri gahunda ya Guma mu Rugo izamara ibyumweru bitatu.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minaloc, kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Mata 2021, rivuga ko iyo mirenge ishyizwe muri Guma mu Rugo nyuma y’isesengura ryakozwe n’inzego z’Ubuzima ku cyorezo cya Covid-19 m Ntara y’Amajyepfo by’umwihariko uturere dutatu.
Imirenge yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo ari iya Ruhashya, Rwaniro yo mu Karere ka Huye, Umurenge wa Gikonko, Kansi na Mamba yo mu Karere ka Gisagara ndetse n’Umurenge wa Ruramba wo mu Karere ka Nyaruguru.
Minaloc yavuze ko abatuye muri iyi mirenge yashyizwe muri Guma mu Rugo bagomba gukomeza kubahiriza amabwiriza agenga iyi gahunda. Ni mu gihe amasoko acuruza ibiribwa yemerewe gukora ariko umubare w’abayajyamo ugomba kugabanywa.
Ikomeza igira iti “Muri iyi mirenge insengero zose zirafunze, icyakora imirenge yashyizwe muri guma mu rugo mu turere twa Gisagara, Huye na Nyaruguru, umunsi wo gusenga ni umwe mu cyumweru aho kuba ibiri.”
Mu yandi mabwiriza yashyiriweho iyi mirenge itandatu harimo kuba imirimo ikoresha abantu benshi hazajya hakora 50%, y’abakozi kandi abemerewe gukora babanze kwemezwa n’itsinda ribishinzwe ryashyizweho n’Akarere mu kurwanya Covid-19, nyuma yo gusuzuma ubwihutirwe bwayo.
Minaloc yakomeje igira iti “Imirimo yo kubaka Gisagara Peat Power Plant mu Karere ka Gisagara ibaye ihagaze, hazasigara hakora abakozi b’ingenzi babanje gupimwa Covid-19 ndetse bakanacumbikorwa mu kigo.”
Inzego z’ibanze n’iz’umutekano zasabwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza.
(Xanax)