Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ishingiye ku mibare n’ubusesenguzi bukorwa na Minisiteri y’ubuzima yafashe umwanzuro wo gushyira imwe mu mirenge iri mu turere turi muri guma mu karere muri gahunda ya Guma mu rugo(Lock Down) izahera kuwa 28 Nyakanga 2021.
Abatuye mu mirenge yashyizwe muri Gahunda ya Guma mu Rugo barasabwa kubahiriza aya mabwiriza yari sanzwe akurikizwa mu turere 8 n’umujyi wa Kigali. Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi muri iyi mirenge byemerewe gukomeza gukora hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Inzego zibanze n’iz’umutekano zirasabwa gukurikirana aya mabwiriza aho ava akagera.
Imirenge yashyizwe muri Guma mu Rug
- Amajyepfo: Akarere ka Ruhango ni imirenge ya Kinazi, Ntongwe, Ruhango, Byimana na Kinihira
Muhanga ni Shyogwe, Kiyumba, Cyeza, Nyamabuye, Rugendabari, Muhanga na Mushishiro
Nyamagabe: Kamegeri, Kibumbwe, Gasaka na Mugano,
Huye:Tumba Kinazi na Gishamvu
Nyanza ni Busoro, Mukingo, Kibilizi na Kigoma.
Nyaruguru ni Umurenge wa Ngera
Mu Ntara y’Amajyaruguru: Rulindo : Umurenge wa Cyungo, Burega na Shyorongi.
Iburasirazuba: Kayonza ni imirenge ya: Mukarange, Mwiri, Gahini, Murundi, Rukara na Nyamirima
Bugesera:Ni imirenge ya Rilima, Juru,Nyamata,Ruhuha na Shyara
Gatsibo:Ni mu mirenge ya Muhura, Kageyo ,Remera, Murambi na Kabami
Mu ntara y’Iburemgerazuba: Nyamasheke: Ni imirenge ya Nyabitekeri, Shangi na Bushenge
Rusizi: Nyakabuye na Gitambi
Karongi ni mu murenge wa Murambi