Abo ku ruhande rwa leta ya Congo barashinja M23 kuba yarashe ibisasu mu byerekezo byinshi kugera i Mugunga, kamwe mu duce two mu mujyi wa Goma, biturutse ku mirwano ihanganishije M23 na FARDC n’abo bafatanyije aribo Wazalendo hafi ya Sake.
Amakuru Rwandatribune yamenye harimo n’ay’umuturage wa Mugunga wagize ati:
“Twumvise urusaku rw’intwaro zikomeye kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 6 Mata 2024, hafi ya Sake ku musozi wa Kiuli mu gace ka Kimoka no ku musozi wa Vunano.
Ibisasu bya M23 biva mu misozi ya Kiuli na Vunano bigwa mu mujyi wa Sake, i Mubambiro ndetse no ku nkambi nshya ya gisirikare ya munzenze mu gace ka Mugunga.”
Kugeza ubu M23 ntacyo iratangaza kuri ibi.
Ni mu gihe kandi uri iki gitondo, ku ya 6 Mata 2024, abaturage ba Mushaki no mu turere tuyikikije bakanguwe n’ibisasu byaturutse mu ngabo z’ihuriro rya Kinshasa, zirimo FARDC, FDLR, abacanshuro, imitwe yitwara gisirikare, ya Wazalendo, ingabo z’u Burundi FDNB ndetse n’iza SADC.