Mu nkengero za Kanyabayonga haramukiye imirwano ikaze hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Congo.
Ni imirwano yatangiye mugitondo cyakare cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 01 kamena 2024, nk’uko amasoko yacu abivuga.
Iy’i mirwano iri kubera mu duce turi mu ntera y’ibirometero bine uvuye muri centre ya Kanyabayonga. Amakuru avuga ko iyi mirwano ikomeje kumvikanamo imbunda ziremereye n’izito kandi ko ibyo byatumye abaturage bakomeza guhunga bagana mu bice bitari kuberamo intambara.
Muri izi nkengero za centre ya Kanyabayonga zatangiye kuvugwamo imirwano kuva ku wa Gatatu w’iki Cyumweru turimo, aho abarwanyi ba M23 basa nabamaze kuzenguruka uyu mujyi muto ariko ufatwa nk’ingenzi mu Ntara ya Kivu Yaruguru, kuko wibitseho ubutunzi kamere ndetse ukaba unakorerwamo ubucuruzi butandukanye harimo n’ubwamabuye y’agaciro.
Mu makuru yatanzwe n’ibiro ntara makuru by’Abafaransa, AFP, byavuze ko byahawe amakuru yo mwibanga avuga ko M23 igeze hafi na centre ya Kanyabayonga ko kandi ibintu byo muri uwo mujyi byamaze kuvurungana.
Mu ijoro ryo ku wa Kane w’iki Cyumweru turimo ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zari zahunze muri uyu mujyi, ni mu gihe zari zikanze M23 ko yaba yamaze ku wugeramo.
Kugeza ubu urusaku rw’imbunda ni rwinshi muri ibyo bice, kandi M23 ikomeje kunjya imbere ari nako yirukana abo ku ruhande rwa leta ya Cong0
Rwandatribune.com