Imirwano ikaze yongeye kubura mu duce twinshi two mu majyaruguru y’Intara ya Tigray muri Ethiopia, hagati y’inyeshyamba n’ingabo za leta.
Inyeshyamba za ‘TDF (Tigray Defence Force)’ zatangaje ko zigaruriye imijyi myinshi, ibi bikaba byanahamirijwe BBC n’abazibonye zizenguruka.
Umuvugizi w’inyeshyamba, Gebre GebreTsadiq, yavuze ko bagabye ibitero mu cyumweru gishize mu mijyi myinshi, bashanyaguza imodoka z’intambara ndetse bafata mpiri bamwe mu basirikare.
Abatangabuhamya babwiye BBC ko inyeshyamba zafashe umujyi wa Adigrat, uherereye mu birometero 45 uvuye ku mupaka wa Eritrea, kimwe n’indi mijyi myinshi mu majyaruguru n’amajyepfo y’Umurwa Mukuru wa Tigray, Mekelle.
Umuvugizi w’igisirikare cya Ethiopia, Colonel Getnet, yemeje ko habayeho imirwano ariko ahakana ko hari umujyi, ibikoresho cyangwa abasirikare bafashwe.
Ati “Mu gihe guverinoma yari ihugiye mu matora n’ibijyanye n’urugomero ’Grand Ethiopian Renaissance Dam’ ibyihebe byo muri TPLF [agace ka TDF], hamwe n’urubyiruko baherutse kwinjiza bijanditse mu bikorwa by’iterabwoba.”
Yakomeje avuga ko ibikorwa byo guhiga bukware no gufata abayobozi b’inyeshyamba bikomeje.
Iyi ni yo mirwano ikaze ibayeho kuva mu Ugushyingo ubwo guverinoma ya Ethiopia yatangazaga intsinzi muri aya makimbirane.
Abantu ibihumbi barishwe abandi amamiliyoni bakurwa mu byabo n’intambara yatangiye mu mezi umunani ashize.
Ku bw’iyi ntambara abaturage bagera kuri miliyoni eshanu muri Tigray bakeneye inkunga y’ibiribwa mu gihe abarenga ibihumbi 350 bugarijwe n’inzara.
Amakuru y’imirwano yumvikanye mu gihe amajwi y’amatora yabaye kuri uyu wa Mbere yari arimo kubarwa, mu Ntara ya Tigray bakaba batarigeze batora kubera ibibazo by’umutekano muke.