Mu burasirazuba bwa Congo hubuye imirwano guhera kuri uyu wa gatatu Werurwe 7 i Kibirizi muri Rutshuru.
Akanama k’urubyiruko muri kariya gace kavuze ku mirwano yabaye hagati y’ingabo za Congo FARDC n’ihuriro rya M23.
Umwe mu bagize akanama k’urubyiruko yagize ati: “Muri iki gihe kurasana biri mu mpande zose muri kibirizi. Turimo kumva iturika ry’intwaro ziremereye n’izoroheje ahakikije hose Kibirizi. M23 bihishe mu misozi, bagabye ibitero ku birindiro byose bya wazalendo. Abaturage bose bahunze bamaze kuva muri kariya gace.”
Ibi biravugwa nyuma y’aho umutwe wa M23 wafashe ‘centre’ ya Nyanzale muri teritwari ya Rutshuru nyuma y’imirwano ikaze.
M23 amaherezo yashoboye guca ku bwirinzi bw’ingabo za Congo FARDC na Wazalendo kuva Ngoroba na Lushebere kugeza bafashe imidugudu Kirima na Kashalira.