Mai mai Matata yashinzwe na Depite Sebishyimbo irashinjwa na FDLR gufata umu Jenerali wayo ikamusahura ibintu byose agasigara yambaye ikariso gusa.
Ni amakuru dukeshya isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri ahitwa i Minova, aho amakuru aturukayo avuga ko hashize iminsi 25 abarwanyi ba Mai Mai Matata, bagize umutwe washinzwe na Depite Sebishyimbo bahuye na Gen.Bgd Gakwerere Sibo Stany, ukuriye Kabine ya FDLR –FOCA bakamwambura ibyo yari afite byose agasigarana ikariso yose.
Nkuko isoko ya Rwandatribune ibivuga ibi byabereye mu gace ka Shasha, aho uyu mu Jenerari yahatungukaga ari kumwe n’abasilikare bane bamurinze akagwa kuri Bariyeri y’abarwanyi ba Mai mai Matata basanzwe bakorera muri ako gace, mugihe Gen.Gakwerere yari ari nkuri kwisanga ariko nyuma akaza kuhahurira n’uruva gusenya, ubwo izo nyeshyamba za Mai mai zamwamburaga ibyo yari afite byose ndetse n’abamurinze babaka imbunda.
Amakuru avuga ko uyu Gen.Gakwerere yari ahunze imirwano yari irikubera mu mujyi wa Sake akaba yararimo gushakisha inzira imugeza mu gace ka Masisi,bityo akaba yari yizeye umutekano we cyane ko yari azi ko ako gace kagenzurwa na Mai Mai .
Akimara kwamburwa ibyo yari afite FDLR yitabaje Gen.Mugabo umuyobozi w’ingabo muri ako gace ndetse aza no gutanga ubufasha ,aho yagerageje no kwambura izo Mai Mai ibyo zari zatse uyu mu Jenerari wa FDLR, ariko ibindi ayoberwa irengero ryabyo.
Umwe mu baturage bo mu gace ka Minova avuga ko abahatuye bafite ubwoba bw’uko muri ako gace hashobora kuba ubwicanyi bw’indengakamere,kuko hari amakuru akomeje kuhacicikana avuga ko FDLR yaba yarohereje abasilikare bayo mu buryo bw’ibanga bakaba barahawe inshingano zo gutsinsura izo Mai mai ndetse n’abazikomokaho bose.
Abakurikirana ibibazo bya Congo bavuga ko umushinga washyizweho na Leta ya Congo-Kinshasa wiswe Wazalendo ,ugiye gukurikirwa n’isubiranamo ry’imitwe leta imaze iminsi ihereza intwaro, bakaba basanga uko gusubiranamo kuzamara igihe koreka imbaga cyane ko abashinze iriya mitwe ya Mai mai baba atari abantu bakunda igihugu, ahubwo baba bashyize imbere inyungu zabo ndetse n’ubwoko, aha rero abasesenguzi bakaba basanga ikizakurikira intambara ya M23 ari umwiryane w’amoko,hifashishijwe imbunda n’amasasu byatanzwe na FARDC.
Uwineza Adeline
Gen.Gakwerere Gihayima yarashajee