Nyuma y’uko hatangajwe itariki CHOGM izaberaho, Imiryango 23 iharanira uburenganzira bwa muntu n’ ubw’itangazamakuru, iyi miryango yandikiye abakuru b’ibihugu bigize Commonwealth ibasaba kuvuganira uburenganzira bw’Abanyarwanda.
Iyo miryango yavugaga ko itewe impungenge n’ibikorwa by’ubutegetsi bw’u Rwanda byo kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, ubw’itangazamakuru, n’ubwisanzure bwa rubanda.
Ibi bibaye mu gihe mu Rwanda hagiye kubera inama izahuza abakuru b’ibihugu bigize Commonwealth.
Iyi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu yasohoye iyi baruwa mu gihe abakuru b’ibihugu bagera kuri 40 bamaze kwemeza ko bazitabira inama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango wa Commonwealth izatangira tariki 20 Kamena, ikazabera i Kigali.
N’ubwo iyi miryango ivuga ko iki gihugu kitubahiriza uburenganzira bwa muntu, Leta y’u Rwanda yo ivuga ko uburenganzira bwa muntu mu Rwanda bwubahirizwa mu buryo bushoboka bwose.
Iby’iyi miryango yise “Guceceka kwa Commonwealth ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda biteye inkeke, kuko ngo intego z’uyu muryango ari ukurengera uburenganzira bwa Muntu . ubusugire no kwizerwa by’uyu muryango biri mubyatumye iyi miryango yandikira aba bakuru b’ibihugu.
Abantu babarirwa mu bihumbi kandi bazava mu mahanga baje kwitabira iyi nama igiye kubera muri Africa.
Iyo miryango irimo iyo muri Amerika, Botswana, Canada, Colombia, Malta, Ukraine, Ubwongereza, Ubufaransa, n’iyindi mpuzamahanga nka Article 20 Network, Human Rights Watch, Committee to Protect Journalists, na Amnesty International.
Ibaruwa y’iyi miryango ihirimbanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko hari abanyamakuru, abatanga ibitekerezo, abatavugarumwe n’ubutegetsi n’abandi bafungiye kuvuga banenga imigambi ya leta, “abandi bashyirwa ku nkeke yo kugirirwa nabi, abandi bapfuye mu buryo budasobanutse”.
Iyi miryango ivuga ko hakiri ibikorwa byo gufunga abantu binyuranyije n’amategeko mu bigo nk’ahazwi nko “Kwa Kabuga” i Kigali no mu nzu zizwi nka ‘Safe houses’, n’ibikorwa by’iyicarubozo.
Asubiza ku burenganzira bwa muntu, umuvugizi wa leta Yolande Makolo yavuze ko u Rwanda “rwifashe neza kimwe n’ikindi gihugu cyose” mu burenganzira bwa muntu.
Iyo miryango 23 isaba kurekurwa kw’abantu bafungiye ibyaha bifatiye ku gukoresha uburenganzira bwabo mu gutanga ibitekerezo, no gufungura itangazamakuru n’abarikora bakisanzura “nta bwoba bw’ingaruka”.
Ubushakashatsi buheruka bw’ikigo cy’imiyoborere cya leta bwagaragaje ko mu Rwanda ubwisanzure bw’itangazamakuru buri ku gipimo cya 91%.
Iyi miryango irasaba leta y’u Rwanda “kwemera ku mugaragaro ko imiryango itegamiye kuri leta n’itangazamakuru harimo n’iyo mu Rwanda izemererwa gukora yisanzuye ikaba yanavuga ku bibazo by’uburenganzira bwa muntu muri iyo nama na nyuma yayo nta bwoba bwo gukurikiranwa”.
Isaba ifungwa ry’ikigo cya Gikondo Transit Centre kizwi nko “Kwa Kabuga”, no kwemera amaperereza mpuzamahanga ku pfu za bamwe mu bahunze igihugu n’abandi nka Kizito Mihigo. Inama ya CHOGM iheruka yari yabereye i London mu 2018.
Uwineza Adeline