Imiryango itari iya Leta yasabwe kubumbatira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda bigamije kubaka no gushimangira amahoro n’iterambere rirambye ry’igihugu n’abagituye.
Ibi byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu wambere tariki ya 23 ukwakira 2023, I Kigali kuruhare rw’imiryango itari iya Leta mu guteza imbere ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda hagamijwe kwimakaza Ubunyarwanda nk’isano iduhuza twese.
Ni inama yahuje Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) hamwe n’Abagize imiryango itari iya Leta mu rwego rwo kureba uruhare rw’iyo miryango itari iya Leta mu gutezaimbere ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Afungura iyi nama k’umugaragaro Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda Julienne Uwacu yavuze ko impamvu bateguye iyi nama ari uko Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko bagifite ikibazo cy’uko ubumwe n’ubwiyunge bitakivugwa bikaba ariyompamvu bari kwigisha kudaheranwa n’amateka yaranze iki gihugu cyacu bityo bakiteza imbere bakanateza imbere igihugu muri rusange.
Imiryango itari iya Leta yiyemeje ko nyuma y’iyi nama bagiye kuba umwe mu kubaka u Rwanda kuko ari inshingano za buri wese.
Umuyobozi mukuru wa International Alert Rwanda yanateye inkunga iki gikorwa Madamu Inkesha Ariane yavuze ko bo nk’imiryango itegamiye kuri Leta bagomba kuba umwe mu kubaka u Rwanda kuko ari inshingano zabo.
Minisitiri wa MINUBUMWE Dr Jean Damascene Bizimana asoza iyi nama yavuze ko bagiye kunoza ibiganiro kugira ngo urubyiruko n’abandi babyifuza babone aho babikura.
Yavuze kandi ko ibiganiro batanze ndetse n’ibyo bateguye babishyira mu buryo bw’ikoranabuhanga no mu bitangazamakuru kugira ngo bidahera mu kabati.
Ikindi n’uko barigutanga amahugurwa kugira ngo abantu bose babashe kumenya amateka yaranze u Rwanda cyane cyane aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 19994.
Yashoje avuga ko banatanga ubumenyi bwerekana uko ingengabitekerezo ya Jenoside ihagaze mu byiciro bitandukanye by’Abanyarwanda kugira ngo bose bagire ubumenyi kuri ayo mateka.
Iyi nama ibaye mu gihe MINUBUMWE iri mu kwezi kwahariwe ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, ikaba iri gutanga ibiganiro mu byiciro byose by’Abanyarwanda mu rwego rwo kugira ngo badaheranwa n’amateka biteze imbere.
Norbert Nyuzahayo