Dr Nsabimana yavuze ko iyo ufite ahantu mu Mujyi wa Kigali hagaragara nka kuriya, umuntu ashatse gukora akantu ke wenyine, wasanga bitagendanye n’igishushanyo mbonera cyangwa se imyubakire igenewe ako gace.
Yakomeje ati “Hakaba n’undi mushinga hano ku kibanza cy’imbere ya Minecofin, nacyo ni ikibanza kimaze iminsi bakunze kwita umushinga wa Equity, hazubakwa Financial Center, inzu izaba igizwe n’amagorofa 20. Abo rero nabo bari mu nyigo z’ubutaka ndetse umushinga wabo bamaze kuwushyikiriza Umujyi ngo urebe imiterete yawo, ni umushinga urimo wihuta ku buryo mu gihe kiri imbere iyo nzu nayo izaba ari ikintu kigaragaza isura nshya y’Umujyi wa Kigali.”
“Ukaza hano imbere ya I&M Bank naho hari ibibanza bimaze igihe bitubakwa, hariya naho hari umushinga uhari nawo uzaba ari munini w’inzu ndende, nawo ugeze ku cyiciro cya nyuma cy’inyigo ndetse no kuyisuzuma, ku buryo mu gihe kitarambiranye nabo batangira kubaka, kuko ngira ngo umushinga wabo Umujyi wa Kigali wamaze kuwusuzuma ubona ko nta kibazo kirimo.”
Imiterere y’inyubako ziteganywa muri Amarembo Center
Umushinga wo kwimura Kangondo
Uretse inyubako zikomeye z’ubucuruzi mu Mujyi rwagati, hakomeje na gahunda yo kwimura abatuye mu gace ka Kangondo muri Nyarutarama, ahazwi nka Bannyahe, kimwe n’ahandi abantu bafatwa nk’abatuye mu kajagari.
Ubuyobozi bwemeje ko abatuye Kangondo bagomba kwimuka bakajya mu nzu zubatswe na rwiyemezamirimo mu Busanza, bakazazitangaho ingurane y’ubutaka bari batuyeho, ariko hari benshi batabyumva kuko bazahabwa inzu imwe, mu gihe hari uvuga ko yari afite nk’imiryango itatu, akaba muri umwe indi ibiri akayikodesha ikamutunga.
Dr Nsabimana yavuze ko kuvugurura akajagari bikorwa mu buryo butandukanye, ku buryo hari nk’aho usanga hateganyirijwe inzu ziciriritse, abantu bashobora gushyiramo imihanda, amashanyarazi n’ibindi, abantu bagatangira kuvugurura inzu zabo.
Gusa ngo hari n’uburyo usanga bitewe n’igishushanyo mbonera, usanga ari umushinga munini ku buryo abahatuye bakwiye kwimurwa bagahabwa ‘ingurane ikwiye’, kuri aba ngo ingurane ikazaba inzu, nubwo bo bakunze kuvuga ko bakeneye amafaranga.
Yakomeje ati “Hariya rero abaturage bagombaga kuva za Kangondo bakajya Busanza, gusa ngira ngo rimwe na rimwe iyo abantu batarasobanukirwa wenda n’ibyiza by’umushinga, uzarebe iyo umaze ahantu imyaka 20 cyangwa 15, umuntu akakubwira ati have ujye hariya, hari igihe ushobora kumubwira uti ndaguma aha wenda ku mpamvu zanjye bwite.”
“Ariko turizera ko uko ubuyobozi bugenda bubaganiriza, uko bagenda basura aho ziriya nzu bagomba kwimukiramo, bazagenda nabo bahindura imyumvire, kandi benshi muri bo bamaze kubona ko ari ikintu cyiza leta iba ibateganyiriza.”
Dr Nsabimana yavuze ko nk’abantu bimuwe bagatuzwa mu mudugudu wa Karama mu Karere ka Nyarugenge mu minsi ishize, batanga ubuhamya bw’uko bamaze kubona gutuzwa neza bifite akamaro, nyamara mbere benshi batarabikozwaga.
Ati “Nkeka wenda ari ikibazo cyo kumva akamaro k’umushinga n’icyerekezo cyawo. Inzu za Busanza ntabwo zari zuzura, ariko igice cya mbere turateganya ko nko mu mpera z’uku kwezi kwa cumi, igice cya mbere n’ibikorwa remezo bigendanye nacyo bizaba bimaze kuzura.”
Kugeza ubu ngo hari abaturage benshi bamaze kugaragaza ko biteguye kwimuka, nubwo hari n’abacyinangiye.
Kimisagara na Gatenga nabo bagiye kwimurwa
Uretse abatuye Kangondo, hari igitekerezo cy’umushinga wa Skat Consulting Ltd wo kuvugurura igice cya Kimisagara, ndetse icyiciro cya mbere cyararangiye, ubu harimo gukorwa icyiciro cya kabiri.
Dr Nsabimana yakomeje ati “Uyu mushinga uzajya na za Gatenga, mu by’ukuri ni aho abantu baba bafite ubutaka babutanga noneho bakaba bigiye hirya gato, abantu bakabubakira noneho bakongera bakagaruka muri ya nzu, leta nayo iba yabigizemo uruhare kugira ngo ivugurure hariya hantu haba hadafite imiturire ihwitse, abantu bakunda kwita mu kajagari.”
“Umushinga wa Mpazi nawo leta iwushyizemo imbaraga, kandi n’abaturage barawishimiye, baba bavuga ngo mugire vuba, ariko bikagendana nanone n’igenamigambi rya Leta.”
Biteganywa ko mu kwezi kwa cumi na kumwe icyiciro cya kabiri cyo kwimura abatuye Kimisagara kizaba gitangiye, ibikorwa nk’ibi bikazakomereza no mu Gatenga.
Umushinga wo gufata amazi ava ku nyubako
Mu gihe hazamurwa inyubako nyinshi kandi ndende, ni nako hakomeje gutegurwa umushinga wo gutwara amazi mabi, kuko kugeza ubu usanga mu Mujyi wa Kigali ibintu byo gutunganya amazi mabi, kuri buri nzu nini umuntu yirwariza mu kuyayungurura ndetse bamwe bakabikora mu buryo budahwitse.
Byongeye iyo bigeze ku ngo ho usanga buri muntu yaracukuye umwobo ufata amazi, utabishoboye akayohereza mu muhanda.
Dr Nsabimana ati “Burya no gucukura buri nzu, buri wese wubaka agenda acukura mu by’ukuri bibangamira ubutaka bikabugira buto, ariko na none ugasanga biratera ibibazo by’ibidukikije kubera kutita ku mitunganyirize ya ya myanda iba irimo ijya ha handi.”
“Ni muri ubwo buryo rero hari umushinga munini wa leta ifatanyije n’abafatanyabikorwa, aho hazubakwa uruganda runini cyane hariya hafi yo ku giti cy’inyoni muri iyi minsi harimo habera isoko ry’abantu bacuruza imboga n’imbuto.”
“Ni umushinga inyigo isa n’aho yarangiye yerekana uko icyiciro cya mbere, gutwara imyanda kuva kuri iki gice cy’ubucuruzi, mu Kiyovu, Nyamirambo, hano ku Muhima, aho imyanda yose izajya yoherezwa muri ruriya ruganda rutunganya imyanda (Centralized Treatment Plant), ngira ngo ni umushinga uremereye kandi munini, gusa urebye uko ibyiciro byawo biteye, turatekereza ko nko mu kwezi kwa cumi na kumwe hashobora kuzaba guhitamo ba rwiyemezamirimo bazubaka uyu mushinga.”
Ibyo ngo bizakemura ikibazo cyo gutunganya amazi mabi n’indi myanda y’amazi ituruka mu nzu nini, amasoko, hoteli n’ahandi, ku buryo Umujyi wa Kigali utekereza ko mu gihe kiri imbere, aho abantu bazajya batunganya site yo kubaka, hazajya hanashyirwa umwanya wo kubakwamo uruganda rutunganya imyanda y’amazi muri ako gace gusa, aho kugira ngo buri muntu acukure umwobo mu rugo.
Nyabugogo mu nzira zo kuvugururwa
Mu gihe cy’imvura abantu benshi bakunze kugorwa no gutambuka i Nyabugogo, ariko ubu harimo gutunganywa ku buryo mu gihe kiri imbere iki kibazo gishobora kuba amateka.
Igice cya Nyabugogo gifite umwihariko kuko amazi ahatera umwuzure aturuka cyane cyane i Nyamirambo, ahantu hatuwe cyane ku buryo umuyoboro wa Mpazi uyobora amazi menshi muri iki gice, ugasanga ibiraro byarengewe.
Dr Nsabimana ati “Iyo uhagiye rero ubona ko hari umushinga munini wo kwagura biriya biraro, kiriya cyo kuri Poids Lourds n’icyo ku mashyirahamwe aho amazi atangirira kugira imbaraga, nibura ku buryo ibyo biraro bibiri bishobora guhitisha amazi mu buryo bwagutse kandi bwihuse hadakomeje kuba ikibazohariya.”
“Ni umushinga uri kugenda neza, ariko hirya yaho hari ibikorwa birimo gare, nihamara kubakwa biriya biraro bibiri ndetse n’umuhanda ukigira hejuru ngo ureshye n’ibiraro, hazaba hasigaye aho gare isa n’aho iri hasi. Ubu rero Umujyi wa Kigali urimo uraganira n’abashoramari batandukanye ku buryo hariya Nyabugogo hajya umushinga wa gare iberanye n’Umujyi wa Kigali kandi igendanye n’imiterere ya hariya, ku buryo ibyo byose bizitabwaho, ariko ikibazo nyamukuru cy’ariya mazi ava kuri Mpazi agakwira hariya hose, ni ikibazo kirimo kigenda kibonerwa igisubizo.”
Gusa si ikibazo kizarangirana na Mpazi nubwo ariyo itera ibibazo kuri 95%, ariko ngo n’ibikorwa remezo nka gare bizigizwa hejuru kimwe n’inzu zihakikije, hakazarebwa uburyo hubwakwa bijyanye n’imiterere yaho.
Ntirandekura Dorcas