Umuryango wa Sinayobye Emmanuel uratabaza Leta y’u Rwanda nyuma y’aho inzu yabo y’amangazini itejwe cyamunara na Me.Uwimana Goreti hakoreshejwe urubanza rwa Gacaca bavuga ko ari uruhimbano .Umuryango wa Sinayobye Emmanuel uvuga ko witabaje RIB ya Musanze ariko ukaba utarabona ubutabera hakaba hashize amezi ane.
Amakuru Rwandatribune.com ihabwa n’abo mu muryango wa Sinayobye avuga ko iyi myanzuro y’urukiko Gacaca rwa Rambura itegeka ko hatezwa cyamunara iyi nyubako kugira ngo hishyurwe indishyi ku bivugwa ko byangijwe na Sinayobye Emmanuel ari impimbano kuko Jenoside iba yari muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Bwana Gisanabagabo uhagarariye umuryango wa Sinayobye avuga ko yashikirijwe inyandiko imwishyuza akayabo ka miliyoni 50.000.000frw n’Umuhesha w’inkiko witwa Me Uwimana Goreti yishyuriza uwitwa Gatambiye Gaspard wasahuriwe imitungo mu gihe cya Jenoside bihwanye n’agaciro ka miliyoni 32.000.000frw.
Ku mugereka w’iyi nyandiko hari indi yishyuriza Serugingira na Nkaka Miliyoni 18.000.000frw bivugwa ko ari indishyi y’imitungo yangijwe na Sinayobye Emmanuel muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Gusa nanone ,inyangamugayo zigaragara kuri iyi nyandiko nk’izaciye uru rubanza aribo Madame Mukanyubahiro, Sebigaragara na Nkunduwenda ntibemera imikono ko ari iyabo.
Mu bucukumbuzi bwakozwe na Rwandatribune.com bwerekana ko Serugingira, Ruvuga, Nkaka na Rukereza bagaragara muri urwo rubanza ko bafatanyije na Gatambiye Gaspard mu kurega Sinayobye Emmanuel ko yabasahuriye imitungo, bwerekana ko bapfuye mu mwaka wa 1994 bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu gihe inyandiko y’uru rubanza rwaciwe na Gacaca ya Rambura Rwandatribune.com ifitiye kopi rwerekana ko haba Sinayobye Emmanuel n’abamuregaga kubasahurira imitungo bari mu rubanza ku itariki ya 15/10/2009.
Mu kiganiro twagiranye n’abari inyangamugayo muri Gacaca ya Rambura banditswe muri urwo rubanza rwifashishijwe muri cyamunara na Me.Uwimana Goreti bavuga ko iyo nyandiko y’urubanza ari impimbano.
Sebigaragara yagize ati: “nzakomeza kuvugisha ukuri kuko natowe mu nyangamugayo nta rubanza Gatambiye Gaspard yigeze aregamo Sinayobye Emmanuel,ndetse nta n’ikirego yigeze atanga mu rukiko Gacaca rwa Rambura iyo fishi y’urubanza ivugwa narayisomye nsanga umukono atari uwanjye baransinyiye uko babishaka.”
Tuganira nanone n’uwari Perezida w’inteko Gacaca Madame Mukanyubahiro yavuze ko yatangajwe no kumva urwo rubanza.
Ati: “Byarantangaje kumva iby’urwo rubanza,nta rubanza Gatambiye Gaspard yigeze agira muri urwo rukiko,muzi gusa ari Perezida wa IBUKA mu murenge wa Rambura.”
Bamwe mu bo mu miryango y’abo imyanzuro y’urubanza yasabiraga indishyi twaganiriye badutangarije ko iby’uru rubanza babyumva batyo mu biganiro ko batazi iyo byabereye ndetse ko n’ayo mafaranga batashatse kumenya ibyayo kuko ari ibinyoma.
Ku ruhande rw’umuryango wa Sinayobye Emmanuel bahagarariwe na Me.Emmanuel Habiyakare Emmanuel bavuga ko biyambaje urwego rw’ubugenzacyaha RIB mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2020 bakaba bagitegereje igisubizo.Twashatse kuvugana n’Umuvugizi w’ubugenzacyaha RIB ntiyatwakira kuri telephone kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Mu karere ka Musanze hamaze iminsi havugwa ibikorwa by’ubutekamutwe bikorwa n’Abahesha b’inkiko b’umwuga bahimba imanza zitabaye ndetse bakanazitera kashe-mpuruza nazo z’incurano,mu makuru tumaze kumenya nuko hamaze gutezwa imitungo myinshi harimo iyahoze ari Perefe wa Ruhengeri Bariyanga Syvestre n’Uwari Rwiyemezamirimo Rwabaringa nkuko twabitangaje mu nkuru y’ubusize,yagiraga iti: https://rwandatribune.com/musanzeabahagarariye-umuryango-wa-bariyanga-wari-perefe-wa-ruhengeri-baravuga-ko-bariganijwe-imitungo-ye-igatezwa-cya-munara-batabizi, imiryango yabaterejwe ibyabo barifuza ko Nyakubahwa Paul Kagame ko ariwe basanga yabakemurira iki ikibazo ndetse ababikoze bakabiryozwa.
MWIZERWA Ally